Huawei yohereje abanyeshuri 8 mu Bushinwa kurahura ubwenge mu ikoranabuhanga
— November 12, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 11 Ugushyingo 2019 Abanyeshuri umunani baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, boherejwe mu Bushinwa guhabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri muri gahunda y’ikigo Huawei yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri makuru na za kaminuza.
Gahunda ya Huawei yise ‘Seeds for the Future’ ni irushanwa ritegurwa n’iki kigo hagamijwe kugaragaza abahanze ikoranabuhanga ritanga ibisubizo ku bibazo bya sosiyete.
Kuri uyu wa Mbere mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre nibwo abanyeshuri umunani bahize abandi muri iri rushanwa bahawe ibyemezo by’ishimwe ndetse banoherezwa mu gihugu cy’u Bushinwa, mu masomo azamara ibyumweru bibiri.
Abatoranyijwe ni abanyeshuri bo muri za kaminuza eshanu zirimo INILAK ,ULK,INES,UTB na UR bagiye batanga imishinga yabo igasuzumwa n’abagize akanama nkemurampaka nyuma abatoranyijwe bakora ikizamini cyanditse haboneka umunani batsinze.

Minisitiri Ingabire Paula igeza ijambo rye ku banyeshuri bagiye kujya mu Bushinwa

Abanyeshuri bagiye kujya mu Bushinwa

Minisitiri Ingabire Paula abafasha idarapo ry’Igihugu

Abayobozi batandukanye bavuga kuri iyi gahunda ya seeds for the future


Umuyobozi wa Huawei mu Rwanda, Yang Shengwan, yavuze ko abanyeshuri bazagenda ku wa 15 Ugushyingo 2019, aho bazamara ibyumweru bibiri muri Beijing na Shenzhen bigishwa ibintu bitandukanye bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yavuze kandi ko bazanigishwa umuco w’iki gihugu ndetse bakabasha guhabwa ubumenyi ku mikorere ya Internet ya 5G, ubwenge bw’ubukorano n’ibindi.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Huawei agamije guteza imbere uburezi no kwihutisha ikoranabuhanga ku wa 16 Werurwe 2017, nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umuyobozi wayo Sun Yafang.
Ni amasezerano agena ko iki kigo kizafasha u Rwanda kuzamura abanyempano mu ikoranabuhanga, kubaka ububiko bw’amakuru ari kuri Internet (Data Center), umuyoboro wagutse wa internet, ikoranabuhanga rituma abafite umuriro w’amashanyarazi boroherwa no kubona internet (Smart Grid) n’uguze umuriro wo gukoresha ugashobora guhita wijyana muri mubazi ku bw’iyo internet.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ikoranabuhanga no guhanga udushya ari imwe mu nkingi y’iterambere ry’u Rwanda, ari nayo mpamvu ari iby’agaciro kuba abanyarwanda bagiye kurahura ubwenge n’ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yakomeje agira ati “Twizeye ko gahunda nk’iyi ya Seeds for the Future zizakomeza gufasha mu kugera ku ntego. Ikindi twasaba mwe mugiye kujya guhugurwa ni uko nimugaruka ubumenyi muzazana muzabukoresha mutoza bagenzi banyu mwasize mu Rwanda.”
Yasabye kandi ubuyobozi bw’Ikigo Huwaei kongera umubare w’abanyeshuri bashyirwa muri iyi gahunda nibura umwaka utaha bakikuba kabiri.
Aba banyeshuri bagiye kujya mu Bushinwa bazasura ibigo bikomeye muri iki gihugu, basure za laboratwari, bavuga ko biteze kuhavoma ubumenyi buzabafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Uwitwa Umutoni Solange wahanze umushinga w’ubucuruzi bwo kuri Internet (E-Commerce), yagize ati “Niteguye kwiga byinshi by’umwihariko imikorere ya 5G ndetse n’ikoranabuhanga rya za Robot kandi kiriya ni igihugu cyateye imbere ku ikoranabuhanga cyane.”
Undi munyeshuri yavuze ko azakora application yo gufasha abagenzi mu bya Transport izashyirwa muri Telephone izafasha abagenzi kudatinda ku murongo batagereje imodoka ku buryo umuntu azajya amenya iminota imodoka igerera ku cyapa ategeraho akaba abona bizagabanya abantu kumara umwanya munini bamara bategereje imodoka.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo itangaza ko abanyeshuri bavuye mu Bushinwa mu cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda bose babonye akazi, aho bamwe bakora muri Andela abandi bakorana n’ibigo bitandukanye.
Uwari uhagarariye Minisitiri y’Uburezi Mwumvaneza Leon yabwiye abanyaeshuri bagiye kujya mu Bushinwa ko batagiye gutembera no kureba amataje meza ahubwo bagiye kurahura ubwenge bazagaruka bakabukoresha mu iterambere ry’igihugu cy’uRwanda .
Gatera Stanley
4,094 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikigo cya Cleverland TSS Matimba hamenyekanye ibanga bakoresha mugutsindisha abanyeshuri benshi ndetse abaharangije ntibabure akazi
Nyuma y’uko ikigo cya Cleverland TVET gitsindishije abanyeshuri benshi ku rwego rwa mbere mu gihugu ,Ababyeyi barashimira ubuyobozi bw’Ishuri
Iyakaremye Papias amennye amabanga uburyo yakoresheje ubwenge yahawe na RPA/RPF mu kuyobora abanyeshuri(Vedio)
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply