Nyuma y’uko ikigo cya Cleverland TVET gitsindishije abanyeshuri benshi ku rwego rwa mbere mu gihugu ,Ababyeyi barashimira ubuyobozi bw’Ishuri
— December 16, 2022
Please enter banners and links.

Ikigo cy’Amashuri cya Cleverland TVET giherereye I Burasirazuba mu Murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare ryatsindishije abanyeshuri benshi ku rwego rwa mbere aho umunyeshuri usanga yujuje amanota bamwe mu Babyeyi baharerera bashimiye ubuyobozi bw’ikigo.
Ikigo cya Cleverland TVET gifite trade 3 aribyo byiciro bitatu (3) abanyeshuri bigamo aribyo icungamutungo (Accounting),Ubukerarugendo (Tourism)na Soft ware Development ,Ibi byiciro uko ari 3 umunyeshuri ubyize akarangiza neza ntajya abura akazi.
Nyuma y’uko amakuru akwirakwiye hirya no hino mu gihugu ko iki kigo cyatsindishije abanyeshuri ku rwego rushimishije Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu wa 16 Ukuboza 2022 cyafashe iya mbere kuvugana n’Abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’ababyeyi kugirango inkuru igere kuri rubanda rwinshi bityo n’abandi babyeyi babe bajyanayo abana babo kuko ari ikigo kigisha neza.



Abanyeshuri baba bambaye neza bacyeye





Umwe mu babyeyi witwa Pastor Gasasira Augustine uhafite umunyeshuri watsinze yatangarijr Ikinyamakuru Umusingi ko afite ibyishimo byinshi cyane kuko umwana we Ngabire Gift yatsinze neza afite amanota 60 kuri 60.

Bamwe mu banyeshuri batsinze bujuje amanota


Mu banyeshuri 120 bakoze ibizamini 20 batsinze 100% mu gihe 60 bafite 55 kuzamura bivuze ko iki kigo ari intangarugero muri za TVET mu kwigisha neza.
Pastor Gasasira Augustine yagize ati “Mu byukuri mfite ibyishimo byinshi umwana wanjye kuba yatsinze ku rwego rwa mbere kandi ndashimira ubuyobozi bw’ikigo cya Cleverland kuko bazi kwigisha neza kandi bazi agaciro k’umubyeyi .





Ikigo ni kinini cyane kandi kirasukuye neza

Ibi bigaragaza ko amafaranga dutanga ku ishuri aba afite akamaro kandi ndizera ko n’ikigo kiba gihawe ishema iyo gitsindishije abanyeshuri kandi n’ikigo kimaze igihe tukiziho kwigisha neza abana bagatsinda neza”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumva icyo bamwe mu barimu bahigisha bavuga kuri iyi nkuru y’abana gutsinda 100% maze tuvugisha uwitwa Kamukama Elias atubwira ko bishimiye abanyeshuri bo kigo cyabo cya Cleverland batsinze neza ati “Ubu turi mubyishimo abanyeshuri bishimye cyane n’Ababyeyi bishimye cyane bari kuza hano bakaduhobera bakaduterura mbese muri macye hano hari ibyishimo gusa kandi dufite gahunda yo gukomeza gutsindisha abanyeshuri buri mwaka n’iyo ntego yacu.
Kandi buri munyeshuri uzajya atsinda azajya ahabwa agashimo bityo kandi turashimira ababyeyi bazana abana babo kwigira hano kandi n’abandi bafite abana turabasaba ko babazana ku kigo cyacu kuko bazahakura ubwenge kandi abana bigira hano bigishwa uburere n’iyo bahavuye bageze mu buzima busanzwe usanga bitwara neza”.
Nyuma yaho amanota y’ibizami bya leta bisoza umwaka wa nyuma wamashuri yisumbuye, twaganiriye na Dr. Jean Baptiste Mugabe, umwe mubayishinze akaba n’uhagariye ikigo cya CLEVERLAND TECHNICAL SECONDARY SCHOOL, uko yakiriye intsinzi y’ibizami bya Leta, yatubwiye ko bashimishijwe cyane nuko abana biga kuri iryo shuri batsinze ku kigero cyo hejuru, dore ko ari ryo ryaje mu mashuri ya mbere yatsinze neza mu gihugu aho bafite umubare munini w’abana bujuje 60/60.
Twamubajije ibanga bakoresheje gutsinda maze agira ati “ Intsinzi iva ku bintu byinshi, abana kwegera abarimu cyane mu gihe bategura ibizami bya leta, gukora nka team kw’abakozi bakora mu kigo cya CLEVERLAND TSS ndetse n’ubafatanye buri hagati yababyeyi n’ikigo”.
Yakomeje avuga ko nko mu gihe umubyeyi afite ubushobozi buke afashwa kwishyura uko ashoboye, umwana ntabwo ahutazwa ngo akurwe mu masomo akomeza kwihanganirwa kugeza yishyuye, umwana akiga afite umutekano usesuye.
Yashoje asaba ko mu rwego rwo gukomeza kurerera igihugu, ubufanye buri hagati y’ababyeyi n’ishuri bwakomeza kugira ngo hakomeze hazamurwe ireme ry’uburezi ndetse no gukomeza gukangurira abana kugana amashuri yigisha ubumenyi ngiro (TVET SCHOOL), kuko ategura abana kw’isoko ry’umurimo no kubafasha Kuba bazavamo abatu bakwigirira umumaro mu igihe baba batabonye ubushobozi bwo gukomeza ya kaminuza.
Ubuyobozi bw’iri shuri bukaba buteganya gukora ibirori byo gushimira abanyeshuri ndetse bakazatumira n’ababyeyi n’inshuti z’ikigo muri uwo muhango iteganijwe mu gihe kiri imbere nkuko twabitangarijwe n’abamwe mu bakozi b’iki kigo ariko bikaba bikiganirwaho uburyo byakorwamo.
Gatera Stanley
3,921 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply