Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
— February 24, 2026
Please enter banners and links.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda,bakomeje umugambi wabo,wo kwandagaza u Rwanda mu bihugu by’amahanga,bitwaje politiki y’u Rwango n’amacakubiri,aba basaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside,bateguye ibikorwa byo kwandagaza u Rwanda,bigenda bizenguruka hafi uburayi bwose.
Nyuma y’uko urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB,rutangajeko rwataye muri yombi INGABIRE VICTOIRE,nyuma y’uko urukiko rukuru rusabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Bamwe mu nterahamwe,abajenosideri,ndetse n’abandi batifuriza ineza u Rwanda basaritswe n’ingengabitekerezo ya jenoside,batangije ibikorwa byokugenda basebya u Rwanda mu bihugu bitandukanye byo muburayi.
Ni ibikorwa byatangiriye mugihugu cy’Ububirigi,ku itariki 06 nyakanga mu mwaka wa 2025,aho bitegurwa kandi bikanitabirwa nabasanzwe bamenyerewe mumigambi mibisha yokugenda bakwirakwiza icengezamatwara rya INGABIRE VICTOIRE ryuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.


Abitabiriye imyigaragambyo

Bamwe mu mazina azwi yaba bahezanguni bagenda bategura ibi bikorwa,baherereye mu bihugu bitandukanye byo muburayi,birimo Belgique,France,Germany,Finland nahandi.
Imwe mumyigaragmbyo iheruka yabaye kuwa 16 mutarama mumwaka wa 2026,yabereye mu gihugu cy’Ububirigi,amakuru dufite yizewe ni uko mbere yiyo myigaragambyo habanje gutegurwa igikorwa cyo gukusanya inkunga yamafaranga.
Amwe mu mazina amenyerewe mubikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside,mubategura ibi bikorwa harimo MUSABYIMANA Gaspard,wirirwa akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kumuzindaro rutwitsi wa radio inkingi,RWALINDA PIERRE Celestin,PLACIDE Kayumba washinze Jambo asbl,ihuriwemo n’abana bakomoka kubakoze jenoside yakorewe Abatutsi,
Iyi myigaragambyo yabereye mugihugu cy’Ububirigi ku nshuro ya kabiri kuko iyambere yari yarabaye kuwa 06 nyakanga mumwaka wa 2025,ibi byose bikaba bigaragaza ko abanzi burwanda bakomeje umugambi wabo wogusiga isura mbi u Rwanda,dore ko mbere y’imyigaragambyo yabereye mu Bubirigi,yari yabanjirijwe,nindi twari twagarutseho mu nkuru yacu iheruka,yabereye mu gihugu cya Finland ku itariki 03 Ugushyingo 2025, bikaba byari ku nshuro ya kabiri nabwo iyi nkubiri ibera muri icyo gihugu.
Ibikorwa byo kwandagaza u Rwanda bibera muri Finland,bigirwamo uruhare cyane,nabamenyerewe muri icyo gihugu mu gukwirakwiza icengezamatwara rya INGABIRE VICTOIRE ryuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside, barimo SAMUEL RUKUNDO,umwambari ukomeye cyane wa madame INGABIRE VICTOIRE unabirambyemo.
RURAKAZA HERMAN,nawe wasaritswe ningengabitekerezo ya genocide yo mu ishyaka rigizwe nabanzi burwanda rya FDU-INKINGI,KARAME PROSPER,nawe wahafi cyane ya INGABIRE VICTOIRE,nabandi bambari ba INGABIRE VICTOIRE bagenda bakwirakwiza urwango barimo HABINSHUTI GILBERT.
Muri bamwe bagaragaye kandi mumyigaragambyo yabereye mugihugu cya finland twavugako batatunguranye kuberako ibikorwa byabo byoguharabika u rwanda byari bisanzwe bizwi cyane cyane kumbuga nkoranyambaga,harimo GATETE BENON,wabaswe n’urwango akura mu ishyaka ryiterabwoba RNC rya KAYUMBA NYAMWASA,ubu nawe akaba yarisunze izindi nterahamwe,mugushyigikira no gukwirakwiza icengezamatwara rya INGABIRE VICTOIRE.
Nyuma y’uko agarukwaho munkuru z’ibitangazamakuru bitandukanye ko yaba afitanye imikoranire n’abatifuriza ineza u Rwanda,nyuma irengero rye rikaza kuba amayobera,MUTONIWASE KABATAYI,nawe yagaragaye yifatanya nabanzi b’uRwanda,mugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakuye kuri nyirabuja INGABIRE VICTOIRE,ibi bikaba binashimangira ukuri kwibyamuvugwagaho.
Ntagitangaje kuba umuntu yagaragara akora ibikorwa biharabika igihugu cye,agisebya yitwaje politike y’ikinyoma,NKUNDUMUKIZA PROVIDENCE,nyuma yuko amabi yakoreraga mubitaro bya kanombe atahuwe agahitamo gutorongera,ubu nawe ni umwe mubari gukwirakwiza icengezamatwara ryurwango no guharabika u rwanda mumahanga.
Ibi bikorwa byo gusebya u Rwanda mu mahanga no gukwirakwiza urwango ntibikwiye guhabwa umwanya. Ababigiramo uruhare bagomba kumenya ko ukuri ku gihugu n’iterambere ryacyo bidashobora gusenywa n’ibinyoma, kandi ko Abanyarwanda bakomeje guhaguruka barinda isura y’igihugu cyabo.
Ubwanditsi
292 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Leave a reply