Umwe mu baserukiye u Rwanda muri Taekwondo yatorotse ageze mu Bwongereza
— October 26, 2017
Please enter banners and links.

Twishimiyimana Eliezer wari mu bakinnyi batandatu baserukiye u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’imikino ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) yabereye i Londres mu Bwongereza yaburiwe irengero.
Mu gitondo cyo ku ya 19 Ukwakira 2017, nibwo uyu musore wavukiye i Rubengera mu Karere ka Karongi mu 1984 yaburiwe irengero mbere y’amasaha make ngo akine umukino wa mbere.
Twishimiyimana wakiniraga Dream Taekwondo Club yo mu Gatenga yari amaze umwaka umwe gusa mu Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo.
Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide, yatangarije bimwe mu binyamakuru ko bakeka ko yaba yarahise ajya kwa mushiki we uba muri iki gihugu.
Yagize ati “Uyu musore yabuze mu gihe nari nagiye kureba aho turi bukinire, nari naraye natse abakinnyi telefone kugira ngo zidatuma batitegura neza umukino twari dufite. Nyuma nibwo abo twari kumwe muri hoteli bampamagaye bambwira ko bamubuze noneho nanjye mpita nihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe.”
Yongeyeho ko bakimara kumubura yanze guhita akwirakwiza amakuru y’uko uwo musore yabuze kugira ngo bidateza igitutu ku bakinnyi.

Ikipe y’igihugu ya Taekwondo
Yagize ati “Nanze guhita mbibwira abantu benshi kugira ngo bitaba ari byo biba inkuru kurusha uko twari twatwaye imidali.”
Bagabo yavuze ko uyu musore yatanzweho amadolari ya Amerika agera ku 2500 arimo ay’icumbi, ay’impamba n’ay’itike y’indege yakoresheje.
Yasoje avuga ko yizeye ko uyu musore azafatwa kubera ko yasigiye inzego zibishinzwe zo mu Bwongereza telefone ye yari yasigaranye irimo
n’amazina y’uwo bavuganaga kugira ngo bazabashe kumukurikirana.
U Rwanda rwitwaye neza muri iyi mikino, abakinnyi babiri mu baruserukiye begukana imidali irimo uwa Zahabu watwawe na Rukundo Consolée mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 58 n’uwa Bronze wegukanywe na Jean de la Croix Nikwigize ukina mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 61, wahigitse Umunya- Hongrie.
Amakuru avugwa mu mikino itandukanye ni uko hari abakinnyi batandukanye bamaze gutoroka bageze I Burayi hakaba hari undi uri kuvugwa SG w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Chese nawe watorotse ndetse atorokana amafaranga menshi ,inkuru tugicukumbura.
2,399 total views, 1 views today

AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uganda :Abanyarwanda batangij e ishuri ryigisha Umuco Nyarwanda Indashyikirwa International School
Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply