umu amakuru- Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA | Umusingi

Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA

Please enter banners and links.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo, aho guhera kuri uyu wa 2 Mata 2018 igiciro mu modoka zitwara abagenzi cyavuye ku 20 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali kikagera kuri 22 Frw, naho ku mugenzi uva mu mujyi umwe ajya mu wundi kiva kuri 19 Frw ku kilometero kigera kuri 21 Frw.

Iri zamuka rirerekana ko mu Mujyi wa Kigali, ku byerekezo 71 hiyongeraho hagati ya 1-30 Frw naho ku byerekezo 12 hiyongeraho hagati ya 31 Frw – 60 Frw. Aha twatanga urugero nko kuva mu mujyi rwagati ukagera ku rya Nyuma i Nyamirambo, yavuye ku 160 Frw agera ku 176 Frw; Down Town – Nyabugogo igiciro cyavuye ku 100 Frw kigera ku 108 Frw; Nyabugogo-Kinamba-ULK-Kagugu kiva kuri 200 Frw kigera kuri 216Frw; Kabuga -Nyabugogo (unyuze Rwandex) kiva kuri 470 Frw kigera kuri 517Frw; Kimironko – Mu Mujyi yavuye kuri 230 Frw agera kuri 253Frw naho Remera – Mu Mujyi ava kuri 200 Frw agera kuri 220 Frw.

Ku ngendo zo mu ntara, hari ibyerekezo 83 byiyongereryeho hagati ya 1-100 Frw; ibyerekezo 61 byiyongereyeho hagati ya 101-200 Frw; ibyerekezo 22 byiyongeraho hagati ya 201-300 Frw; ibyerekezo 14 byiyongeraho hagati ya 301- 400 Frw n’ibyerekezo bitatu birebire mu gihugu byiyongeraho 400 Frw.

Zimwe mu ngero z’ingendo zongerewe ibiciro ni nka Kigali-Rubavu rwavuye ku 3,000Frw yemejwe mu 2015 rugera ku 3310Frw; Kigali-Karongi rwavuye kuri 2,510 Frw rugera kuri 2,780; Kigali- Kamembe unyuze i Huye yavuye ruva ku 5,230 rugera ku 5,780 Frw; Nyabugogo-Nyagatare rwavuye kuri 3,060 Frw rugera ku 3390Frw naho Kigali-Muhanga ruva kuri 930 Frw rugera ku 1030Frw.

Ubwo RURA yatangazaga ko ibiciro by’ingendo bigiye kuzamuka, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Gutwara abantu muri urwo rwego, Emmanuel Asaba Katabarwa, yavuze ko ibi biciro byemejwe harebwe ku byifuzo by’abikorera ariko hanaziriknwe ku bagenzi.

Katabarwa yansobanuye ibyibanze byashingiwe mu kongera ibiciro, ati “Mu guhindura ibiciro by’ingendo mu modoka rusange hitawe ku mpinduka zinyuranye zabaye kuva mu 2015, twavuga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, utugabanyamuvuduko, ikoranabuhanga ryishyuza mu modoka n’ubwishingizi ku modoka zitwara abagenzi.”

Hiraya no hino abantu ntibishimiye izamuka ry’ibiciro by’ingendo aho bavuga ko ubundi ibiciro by’ingendo biba bikwiye kuzamuka n’umushahara w’umukozi uzamuwe.

Umwe mu bagenzi bakunda gutega taxi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati “Ntago njye binshimishije ku giti cyanjye kuko n’ubundi usanga umushahara ari mucye none barazamura ibiciro nta kuzamura umushahara rwose ntago binshimishije”.

 

 

 

 

1,841 total views, 23 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.