umu amakuru- Inkuru Ivuguruye :Umuyobozi w’ikigo cya Kayonza Vocational School arafunze azira gusambanya umukobwa ku gahato | Umusingi

Inkuru Ivuguruye :Umuyobozi w’ikigo cya Kayonza Vocational School arafunze azira gusambanya umukobwa ku gahato

Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi kiseguye ku basomyi bacyo n’abandi bose ko twibeshye ku mazina n’ifoto by’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, inkuru ikaba yavuguruwe.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aravuga ko umuyobozi w’ikigo kigisha imyuga Kayonza Vocational School ari mu maboko ya polisi aho ashinjwa gusambanya umukobwa kugahato.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi w’iki kigo witwa Ayebare Yufi Sam ufite ubwenegihugu bwa Uganda yafashwe Kuwa gatanu tariki 18 Ukwakira 2017 afatirwa muri hotel ya Gatsibo.

Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’umukobwa uvugwa ko yasambanyijwe ku gahato tutashatse kuvuga amazina ye tumwibwiye ko tari abanyamakuru twifuza ko yatubwira uburyo yafasambanyijwe ku gahato kandi barinjiranye mu cyumba cya hotel ati “ndabavugisha mukanya”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuvigizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba IP. Jean de Dieu Kayihura  maze yemeza ko Ayebare Yufi Sam afunzwe koko ndetse ejo Kuwa mbere akaba aribwo azashyikirizwa Inkiko.

Gusa abantu barimo kwibaza uburyo umukobwa ugejeje imyaka y’ubukure ajyana n’umugabo muri hotel bagafata icyumba abizi nyuma akavuga ko umugabo yamusambanyije ku ngufu.

Gatera Stanley

2,669 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.