Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
— December 17, 2025
Please enter banners and links.

Amakuru y’Itohoza ryacu agaragaza ko ku wa 3 Ugushyingo 2025, hongeye gukorwa imyigaragambyo mu Burayi, by’umwihariko mu gihugu cya Finland, yitabiriwe n’abanyarwanda baba mu mahanga,biyemeje kwanga,guharabika no kurwanya leta y’urwanda aho bitwikira politiki noguharanira uburenganzira bwa muntu,nyamara bakabaye berura kumugaragaro bagashyira ahabona ubuhezanguni bwabo kuko bwamaze kuvumburwa cyera.
Itabwa muri yombi rya Ingabire Victoire Umuhoza n’ingaruka zabyo
Ku wa 19 Kamena 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje itabwa muri yombi rya Ingabire Victoire Umuhoza. Nk’uko byatangajwe n’inzego zibishinzwe, akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo, icengezamatwara ryo gusebya Leta y’u Rwanda mu mahanga, gutangaza ibihuha no kwigaragambya mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nyuma y’iri tabwa muri yombi, hakomeje kugaragara imyigaragambyo irwanya,ikanasebya u Rwanda mu Burayi, aho abitabiriye bavugaga ko bashyigikiye Ingabire Victoire Umuhoza, mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bwakomeje gushimangira ko amategeko agomba kubahirizwa.
Muri iyi nkuru turagaruka kubantu bamwe twagiye dutohoza ibyabo tukamenya neza ikihishe inyuma y’ibikorwa bakora byoguharabika leta y’urwanda cyane cyane muruhando rwamahanga
Burya ufite urwango muriwe ntago rwihishira,nta kuntu waba uri umwambari wa madame INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA ngo nawe ube utarokamwe n’urwango ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenocide.

Bamwe mu bavugwa guharabika u Rwanda bitabiriye imyigaragambyo`


Bamwe mu interahamwe n’ibigarasha bongeye kwirara mu mihanda ya Finland kuwa 03 ugushyingo 2025 mugukomeza umugambi wabo woguharabika nokwangisha leta y’urwanda mubihugu by’amahanga.
Iyi nkubiri y’imyigaragambyo yatangijwe namwe mumashyaka ndetse n’imiryango igizwe n’interahamwe,ibigarasha ndetse n’abajenosideri batifuriza ineza u Rwanda aha twavugamo nk’ishyaka FDU-INKINGI rimwe mumashyaka yabatswe n’urwango, rikaba rinazwiho gushyigikira byimazeyo INGABIRE VICTOIRE mu migambi ye mibisha igamije gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.
Twavugamo kandi ishyirahamwe JAMBO ASBL ryabana baba Jenocideri,Fondation Victoire pour la paix,ndetse n’abandi biyita impirimbanyi za demokarasi.
Bamwe mubategura bakanitabira ibikorwa byogusebya u Rwanda bakomeje kwagura gahunda yabo mbisha mu Majyaruguru yomuburayi,nyuma yaho basebereje u Rwanda kuwa 17 Nyakanga 2025 mu gihugu cya Finland bongeye kubura umutwe kuwa 03 ugushyingo 2025,bamwe mu bambari ba INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA basanzwe bazwi kandi bamenyerewe mugutegura ibi bikorwa byubuhezanguni barimo RURAKAZA HERMAN wabaswe nicengezamatwara rya FDU-INKINGI aho agenda akwirakwiza urwango ndetse anashishikariza abayobye nkawe mubikorwa byogusebya leta y’u Rwanda.uretse kuba abarizwa mu ishyaka FDU-INKINGI kandi akaba ari n’umwambari ukomeye wa INGABIRE VICTOIRE.
Harimo kandi HABINSHUTI Gilbert,RUKUNDO Samuel,bakaba basanzwe bazwi nkabambari bakomeye ba INGABIRE Victoire, aba biyemeje gutandukana n’ubwonko mugushyigikira imigambi itazagira icyo ibagezaho kizima uretse gusa guta igihe kuko nabo babizi nezako Leta y’u Rwanda igendera kumategeko.
KANYEGERI DEO,nyuma yuko abonyeko gukomeza kwiyoberanya byanze, yakuye agahu hahandi yiyemeza kwerura ibyari bimurimo kuva cyera doreko noneho ubu yabonye uruvugiro aho yatorongereye mu bihugu byo mu burayi, akaba yarisunze inkoramabi bahuje imigambi mibi, yogusebya u rwamubyaye yitwikiriye umutaka wa politiki yokwangisha abanyarwanda ubutegetsi buriho nogukwirakwiza icengezamatwara rya INGABIRE VICTOIRE mu mahanga.
Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi,EZRA GASANGWA wahoze ari umukozi wa leta akajya gushaka amaramuko iburayi, bimaze kumuyobera, aho gutaha ngo afatanye n’abandi kubaka igihugu, yahisemo kujya mu bigarasha n’interahamwe,aho asigaye yifatanya nabayobye nkawe guharabika u Rwanda .
Mu kinyarwanda baravugango”ikitibyaye kiracika”MUKURARINDA OLIVIER yagerageje gutera ikirenge mucyababyeyi be, dore ko nabo barikorozaga mubihe byabo,uyu nyuma yogushaka kuyobya benshi abashishikariza politiki z’urwango aho yifashishaga ubushobozi bwa business ye yokugura amazu n’ibibanza, yaje kuvumburwa ahitamo gutorongera aho asigaye agenda asebya anaharabika u Rwanda aho yomongana hose.
Burya ngo ihene mbi ntawuyizirikaho inziza,MUKARUGWIZA RADEGONDE,nawe waje kwisunga umugabowe nyuma yuko amusogongeje ku icengezamatwara rya INGABIRE VICTOIRE,ubu nawe asigaye abica bigacika nyuma yaho arengeye imbibi z’u Rwanda aho nawe asigaye yifatanya nizindi nyangarwanda akaba akoresha iturufu yoguharanira uburenganzira bw’umugore,aha wakwibaza niba ku isi yose umugore udafite uburenganzira ari INGABIRE VICTOIRE gusa.
Nyuma yogucika ubutabera agatorongerera mu mahanga BAGANINEZA JEAN DE DIEU wiyitaga ko aharanira uburenganzira bwa muntu yihisha mucyitwa Voice foundation,ubu noneho yarishyize arizana yerura icyari kihishe inyuma yibyo yabeshyaga ko akora,ubu yageze mukiguri cyabo bahuje imyumvire yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenocide,ndetse nogukwirakwiza urwango,gusebya noguharabika u Rwanda.
Mu gihe politiki y’abatifuriza ineza urwanda ikomeje kugaragara mu mahanga, Leta y’u Rwanda ikomeza gushimangira ko izakomeza kurwanya ibikorwa byose byo gusebya igihugu bishingiye ku makuru atizewe. Ku rundi ruhande, abavugwa muri ibi bikorwa bavuga ko bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo bya politiki.
Itohoza rirakomeza, rikazagaruka ku makuru arambuye ku mikoranire, imiyoboro n’uburyo imyigaragambyo y’abakomeje kugenda baharabika u Rwanda mu mahanga itegurwa kandi igakwirakwizwa mu Burayi no mu bindi bice by’isi.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko kijya kibigenza kivugisha impande zose kugirango buri umwe ahabwe umwanya wo kwivugaho tumubaza icyo avuga ku bimuvugwaho.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko abantu benshi bagikunda ariyo mpamvu buri wese aba ashaka kugiha amakuru ariyo mpamvu twashatse kubaza aba bose bavugwa muri iyi nkuru icyo bavuga ku byo bashinjwa ariko ntibyadukundira ariko uzumva yatanga amakuru azatwandikire hanyuma ayo makuru tuzayageza ku basomyi b’Ikinyamakuru Umusingi.
Bamwe mu miryango y’aba bantu bavugwa twashatse kubababaza niba batazabateza ibibazo umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Umuvandimwe wacu ashobora kuba yarageze I Burayi inzara ikamwica agahitamo iyo nzira mbi ariko twaramuretse nta n’ukimuvugisha ibizamubaho n’akazi ke”.
Abandi nabo badusabye ko amazina yabo agirwa ibanga ariko bemeza ko babizi ko abo bantu bari mu mitwe irwanya Leta ariko ibyo birabareba kuko icyaha ari gatozi.
323 total views, 1 views today

AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Uganda :Abanyarwanda batangij e ishuri ryigisha Umuco Nyarwanda Indashyikirwa International School
Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Hagaragaye abakobwa beza cyane bafite imyambarire itangaje mu birori bya Bad Black bitangaza abantu aho baturutse (Amafoto)
Leave a reply