umu amakuru- Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro | Umusingi

intwaroAbapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Please enter banners and links.

intwaro

Ikigo cyo mu karere gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto ndetse n’inini no gushyira ibimenyetso kuri izo ntwaro (RECSA) ku itariki ya 20 Mutarama cyasoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana gisaba za Leta gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi.

Aya masezerano ya Nairobi asaba ibihugu bigize RECSA gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda no guca burundu ikwirakwizwa ry’intwaro nini n’intoya mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, mu ihembe ry’Afurika ndetse no mu bihugu bihana imbibe nabyo.

Ayo mahugurwa y’iminsi itatu ajyanye no gusana ndetse no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko iki gikorwa cyo gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto ndetse no kubibungabunga ari ingirakamaro ku bazikoresha ku buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati:” Iki gikorwa ni ingirakamaro ku mutekano w’ibihugu, kubera ko bibasha kugenzura imikoreshereze y’izo ntwaro mu gihe ziriho ibyo bimenyetso”.

Ku bijyanye n’ayo mahugurwa kandi, Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali yagize n’icyo avuga ku bumenyi abayitabiriye bahawe

Ati:” Ubumenyi mukuyemo buzabaha ubushobozi bwo kuzafasha ibihugu byanyu mu gikorwa cyo gushyira ibimenyetso kuri izi ntwaro nkaba nizera ko iki gikorwa cyatangiye mu bihugu byanyu”.

CP John Bosco Kabera yanavuze ko mu gihe cyose RECSA izifuza gukorera amahugurwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali izahabwa umwanya wo kuyahakorera.

Dusengiyumva Samuel, intumwa ya RECSA akaba n’umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu ijambo rye, yashimiye ibihugu bigize RECSA kuba byaratangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi ku bijyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto.

Yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kuzasangiza ubumenyi bayavanyemo bagenzi babo bo mu bihugu byabo.

Umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru wa RECSA mu ijambo rye kandi, yashimye ubufatanye bukomeje kuranga RECSA ndetse na Polisi z’ibihugu ziyigize.

Dusengiyumva Samuel yashimiye u Rwanda by’umwihariko kuba ari igihugu cy’intangarugero mu bihugu bigize RECSA, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi ku bijyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto.

Yasoje avuga ko RECSA ifite gahunda yo kuzashyira ikigo cy’icyitegererezo kizajya kiberamo amahugurwa mu Rwanda.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo witwa Garang Martin, yashimye uburyo bakiriwe mu gihe bamaze muri ayo mahugurwa. Yavuze ko ubumenyi bungutse buzabagirira akamaro bo ubwabo, ndetse n’ibihugu bigize RECSA, kuko uku gushyira ibimenyetso ku ntwaro bizahagarika ubujura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi byaterwaga n’ikoreshwa ry’izo ntwaro zitazwi ndetse zitanariho n’ibimenyetso biziranga.

Amasezerano ya Nairobi, mu ngingo yayo ya 7, isaba buri munyamuryango guha nimero imbunda za Leta n’izemewe kugirango byoroshye ubugenzuzi. RECSA ikaba yarafashije ibihugu biyihuriyemo kubona imashini zikora ako kazi mu myaka icumi ishize.

2,107 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.