umu amakuru- CHAN: Huye Ethiopie inaniwe kwisobanura na Cameroun. | Umusingi

huyeCHAN: Huye Ethiopie inaniwe kwisobanura na Cameroun.

Please enter banners and links.

huye

Umukino wahuzaga ikipe ya Etiyopiya na Cameroun mu itsinda rya kabiri mu mikino ya CHAN urangiye amakipe yombi ntayirebye mu izamu ry’indi banganya ubusa ku busa bigabanyiriza amahirwe Etiyopiya yo kwerekeza mu mikino ya kimwe cya kane.

Aya makipe yombi abarizwa mu itsinda rya kabiri, uyu mukino wari witezweho kwerekana niba Cameroun iri bukatishe tike ikurikira Congo muri kimwe cya kane. Etiyopiya ariko yari yatsinzwe umukino wa mbere inyagiwe na Congo nayo yaje ishaka gutsinda ngo irebe ko yakongera amahirwe yo kurenga amatsinda.

Uko amakipe yose yashakaga intsinzi byatumye agabana amanota 3 kuko barangije umukino nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’iyindi banganya ubusa ku busa.

Ibi bihaye Cameroun amahirwe yo gufata umwanya wa kabiri n’amanota 4 naho Etiyopiya yo igumana ifata umunya wa 3 n’inota rimwe.

Iri tsinda riyobowe na RD Congo ifite amanita 6 kuri atandatu yanamaze kubona itike iyerekeza mu mikino ya kimwe cya kane. Cameroun ni iya kabiri n’amanota 4, Etiyopiya igakurikira ku mwanya wa 3 n’inota rimwe naho Angola ni iya nyuma nta nota na rimwe irabasha kubona ndetse yanamaze gusezererwa muri iyi mikino.
Imikino izakurikira yo muri iri tsinda rya 2 izaba ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya tariki ya 25 Mutarama.

449 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.