“Nta pfunwe nzaterwa no gutumirwa mu gutaha ibyo ntagezeho” Meya Mutakwasuku
— January 22, 2016
Please enter banners and links.
Tariki 29 Mutarama 2016 nibwo biteganyijwe ko nyobozi z’uturere zizasoza manda zazo, bamwe mu bayobozi b’uturere ntibemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora akarere.
Benshi muri abo ba Meya bashoboye kugeza kuri byinshi abaturage babo, ariko hari n’ibyo batashoboye kugeraho.
Ni muri urwo rwego hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga baganiriye na Makuruki, bashimira ubuyobozi bwabo bari bamaranye imyaka igera ku 8 kubyo babagejejeho.
Muri byo harimo kuba akarere kari gatangiye kuzamuka mu iterambere , gusa aba baturage bakanenga ubuyobozi bucyuye igihe kuba bwarakerewe gushyira mu bikorwa ibyo bari barabasezeranyije.
Meya w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko bakoze uko bashoboye kandi ko n’ibyo batagezeho abandi bazabasimbura bazakomerezaho.
Aha abagatanga urugero rwa Gare , isoko rya kijyambere , imihanda inyura mu nsisiro(Quartier) n’ibindi
Umwe mu baturage utuye mu mujyi wa Muhanga utarashatse ko tuvuga izina rye yagize ati: “Aba bayobozi basoje manda zabo bari baratwemereye kuzubaka imihanda inyura mu nsisiro(Quartier) harimo n’umuhanda ugana kuri sitade ya Muhanga, Muhanga turacyari inyuma mu bijyanye n’amahoteli ugereranyije n’utundi turere.”
Mu kiganiro kirambuye Yvonne Mutakwasuku yagiranye na Makuruki yirinze kugira byinshi avuga ku byo yagejeje ku baturage ariko agira icyo avuga kubyo atashoboye kugeraho, ariko avuga ko asize biri mu mishinga yizeza abaturage ko byanze bikunze bizabageraho.
Yagize ati : ” Imirimo yo kubaka iriya mihanda iri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, tuzatangirira imbere y’akarere ku Iposita , dutangirire ku birometero 2 ,ugakomezaaaa no kuri sitade, nyuma y’aho hari indi mihanda ingana n’ibirometero biri hejuru y’icumi izubakwa umwaka ukurikiyeho.”
Usibye aba baturage bo mu gice cy’umujyi bisabira iterambere , hari n’abaturage bo mu gice cy’icyaro mu murenge wa Kiyumba bavuga ko ubuyobozi bushoje manda yabwo bwabarangaranye cyane bukabicisha inzara kubera ingurane z’aho akarere kanyujije imihanda mu masambu yabo babemereye imyaka ibiri ikaba ishize.
Meya Mutakwasuku avuga ko amakosa yabayeho aho umugenagaciro yatinze gukosora ibyangombwa by’abaturage, avuga ko uyu mugenagaciro yatangiye kubikosora bitarenze impera z’uku kwezi(Mutarama) abaturage bazatangira kubona amafaranga yabo kuko arahari.
Nubwo Meya Mutakwasuku avuga ko hari ibyo asoje manda ye atabashije gukora, avuga ko adaterwa ipfunwe n’uko byazigambwa n’abazamusimbura ngo kuko bose basenyera umugozi umwe.
Yagize ati :Leta ni imwe dukorera kandi leta irakomeza. Wowe ushobora kurangiza manda wari ufite, ariko undi naza azahera aho ibikorwa byari bigeze, uzabitaha rero n’uzaba ahari kuko n’ibikorwa by’akarere ka Muhanga. Wenda najye bantumira nk’umuturage usanzwe kandi wari uhari bitangira, nta pfunwe rero binteye.
Meya Mutakwasuku Yvonne yatangiye kuyobora Akarere ka Muhanga kuva tariki 02 Mata 2008.
Komisiyo y’amatora ivuga ko iyo umuyobozi w’akarere yayoboye muri manda ya mbere n’iya kabiri atemerewe kongera kwiyamamaza.
3,341 total views, 1 views today
Leave a reply