Abishe abaturage 14 i Musanze ,5 bafashwe mpiri bavuga ababatumye
— October 7, 2019Please enter banners and links.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagaragaje abantu batanu bafashwe mpiri mu bikorwa byo guhiga abagizi ba nabi, nyuma yo kugaba igitero ku baturage bakica abasivili 14 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, abandi bagakomereka.
Bavugaga ko bafite isezerano ko bazafata igihugu
Bahagurutse muri RDC ari 45
RDF yarabarashe bakwira imishwaro
Ni ibikorwa byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019 hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, ubwo mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda.
Bavuze ko uwo mutwe uyobowe na General Jean Michel Afurika.
Bahagurutse muri RDC ari 45
Hakizimana Emmanuel ukomoka mu Karere ka Kirehe, yavuze ko yinjiye muri RUD Urunana muri Werurwe 2018 anyuze muri Uganda, aho yari ahamaze imyaka ibiri. Ngo yerekeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yizejweyo akazi, agezeyo ashyirwa muri uwo mutwe wiyomoye kuri FDLR.
Ati “Batubwiraga ko nidufata igihugu bazagenda buri muntu bamuha ishimwe nk’iry’amafaranga cyangwa inzu nziza, cyangwa imodoka.”
Abafashwe mpiri
Ku cyumweru cyashize nibwo bahagurutse ahitwa Nyabanila muri RDC ari abarwanyi 45, bafite imbunda 38 zirimo mashinigani (machine gun) ebyiri, binjira mu Rwanda banyuze mu birunga ku wa Kane w’iki Cyumweru, bayobowe na Major Gavana (Governor) ufite andi mazina ya Nshimiyimana Elie cyangwa Nshimiyimana Cassien.
Ngo bari bahawe ubutumwa bwo gufata igihugu, bagenzi babo ngo basigara inyuma. Ngo bibumbiye hamwe ari imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR FOCA, RUD Urunana n’abandi harimo na RNC.
Nyuma yo kwica abaturage mu Kinigi no gusahura ibyo bacuruzaga bakabirya, bagiye mu ishyamba hafi aho bicara mu gikundi, bashiduka RDF ibagezeho.
Hakizimana ati “Njye ahangaha ntabwo nari mpazi, ariko kuri iyi saha ndimo kugenda mpamenya. Mu bari badukuriye bose nta n’umwe tukiri kumwe, kereka bamwe babaye abagenzi. Ariko nanjye kuri iyi saha ndashima Imana kuba ngihagaze ahangaha, ariko icyaha cyarakozwe.”
Umwe yagiye muri RUD Urunana ataye kwiga Master’s
Theoneste Habumukiza uvuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugengabare, avuga ko we yagiye muri RUD Urunana arangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016, mu micungire y’ubucuruzi by’umwihariko bujyanye n’ubwishingizi.
Ngo yagiye kwiga Master’s muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, ahurirayo n’umugabo w’umukire amubwira ko amufitiye akazi kazajya kamuhemba amadolari menshi, ko gucuruza amabuye y’agaciro i Walikale.
Ati “Hanyuma ubwo twari tugiyeyo, nisanze ndi mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda, wa RUD Urunana.”
Nyuma y’ibikorwa byo kwica abasivili aba bagizi ba nabi bakoze mu Kinigi, Habumukiza nawe avuga ko bahise bagenda bakicara ahantu.
Ati “Twari twicaye mu ishyaba hariya hirya, turuhutse, baza kuturasa badutunguye, byabaye ngombwa ko buri muntu yiruka ukwe, ukwe,”
Aba barwanyi bafashwe bambaye imyenda irimo iya RDC na Monusco, ngo imyinshi ni abasirikare bayigurisha n’imitwe yitwaje intwaro. Amafaranga ikoresha ngo ava mu misoro yaka abaturage bo mu bice igenzura.
Habumukiza muri icyo gitero yari yambaye imyenda ya gisirikare, ariko abonye basumbirije ayivamo arayijugunya.
RDF yabokeje igitutu
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zamaraga kumenya aho aba barwanyi ba RUD Urunana bihishe, zabarashe ku buryo bukomeye, bakwirwa imishwaro.
Umwe ati “Twari kumwe n’abayobozi twese turi igikundi. Twahagurutse twese twiruka, kandi urumva ntiwapfa kumanika amaboko abantu baje barasa utaranababona, njye nirutse ntarababona, sinabuze nk’ibilometero nka bibiri ngenda ntaranabakubita amaso ngo mbarebereho.”
“Twageze hepfo amasasu atangira kuba menshi noneho ntangira kubona hirya no hino barasa, ukumva barasiye iriya bakongera iriya, tujya ahantu hanyura amazi mu mukorogero tuba ariho tumanuka. Tugeze epfo duhita duhura n’abandi basirikare baturasaho amasasu menshi turakata dusubira inyuma.”
Mugenzi we ngo yahise ata imbunda ariruka, we yihisha hafi aho abanza kuruhuka n’impumu zibaye nyinshi.
Yakomeje ati “Ubwo abasirikare bagumya barasa, barekeraho kurasa bagumya baganirira haruguru yanjye. Nibwo nababwiye ngo njyewe ndaje nta gahunda mfite yo kubarasaho, bahita bambwira ngo imbunda yishyire hasi, mpita nyinshira hasi, ni ubwo buryo nafashwemo.”
Ngo Imana yari yabemereye igihugu
Uyu murwanyi yakomeje ati “Umugambi twari dufite wari uwo gufata igihugu, kuko umuyobozi wacu yaratubwiraga ngo yarasenze Imana imubwira ko igihugu yakimuhaye.”
Ndayisaba Alex uvuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve mu Kagali ka Migeshi, afite imyaka 23. Na we avuga ko yakoreraga i Kampala muri Uganda, ari naho yavuye yijejwe ko agiye kuyora zahabu i Walikale, agezeyo yinjizwa muri RUD Urunana.
Ati “Bajyaga bapanga ibintu byo kujya mu Rwanda, ariko nabareba nkabona ibyo kujya mu Rwanda ntabwo byoroshye kuko babaga bafite imbunda ushobora kurasa isasu rimwe ikaba irapfuye ukayirambika hariya.”
“Ubwo mbaho, kuko numvaga bashaka kumanukira mu bice by’iwacu, naravugaga nti ’Imana impaye nagera mu gace nzi, kuko bashakaga kumanukira Cyanika, nkavuga ngo nashaka uburyo mbaceremba kuko hariya ndahazi.”
Major Gavana (governor) ngo yabanyujije muri Bisate, nabwo ngo akababwira ko afite isezerano ry’Imana.
Ndayisaba yakomeje ati “Twanyuze hano, ariko bari bafite abanyamasengesho bagera muri batandatu, ubwo byagera nk’isaha bakajya gusenga, buri munsi rwose barasengaga nka kabiri, maze baravuga ngo ubwo ni ukugenda, ngo Imana yavuze ngo igihugu yakiduhaye.”
“[Mbere yo kuza] Bajyaga bavuga ngo noneho kugerayo ni ugukubita utababarira, bakajya baririmba kariya karirimbo ka Theo (Bosebabireba). Nibwo hageze habura nk’icyumweru, badukuraho amatelefone ngo kuko dushobora gutanga amakuru ngo kuko hari umuntu bari kumwe afite telefoni atanga amakuru asanga babatangiriye. Bahita bazidukuraho, telefone baziduhereye aha haruguru.”
Yafashwe n’abakobwa ahunga RDF
Ndayisaba avuga ko mu bikorwa byose mu Kinigi, yari afite igisasu nta mbunda.
Ati “Mbona baraje baraturashe, ndiruka, njye niruka manuka ino hepfo kuko nari nzi ko niba ari mu Kinigi, mu Kinigi ndahazi ntabwo naburirayo. Ndagenda bararasa, nibwo naje ndi kwiruka nambaye imyenda ya gisirikare, nyikuramo ndayijugunya, n’agakapu k’amasasu nari mpetse nkajugunya iyo hirya aho nabonye bacukura umusenyi, mpita nza.”
“Hari urugo nagezeho amasasu bari kurasa, ubwo bariya bahungu babiri barirutse mbajya inyuma ndi kubirukaho, tugeze nk’aha hepfo mbona barabarashe.”
Yahise akimirana asubira inyuma, yihisha mu cyobo ashaka n’ibyatsi ariyorosa, ariko abasirikare bakomeza kuvuga ko hanyuze umuntu, we ntibahita bamubona ariko bafata mugenzi we.
Yakomeje ati “Njya mu cyobo maramo nk’amasaha ane, nibwo haje umukecuru aza gusoroma ibidodoki by’imboga, nari nambaye agapira k’umutuku, sinzi ukuntu yarungurutsemo aba arambonye ariruka, yirutse mvayo, ndagenda ndamubwira ngo mukecuru ihangane, njye nta kibazo.”
“Yahise ambwira ngo zana irangamuntu, kandi irangamuntu ugera iriya bakazigukuraho. Nibwo nahise mvuga nti ’mukore icyo mushaka’. Yari afite abakobwa babiri, ubwo nshatse kwiruka mbonye ko mbiguyemo, baba baramfashe, baranzana mpura na polisi hariya.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko nyuma yo kwica abarwanyi 19 ndetse batanu bagafatwa kubera ubufatanye n’abaturage, gushaka undi wese wabigizemo uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye bikomeje, bidateze kurangirira ku kuvuga ko hari abapfuye cyangwa bafashwe.
CP Kabera yavuze ko umutekano mu Kinigi uhari, ku buryo imirimo yose yakomeje nk’ibisanzwe. Abaturage 14 baguye muri iki gitero bashyinguwe kuri iki Cyumweru.
Ni mu gihe raporo y’Umuryango w’abibumbye iheruka gukomoka ku mutwe uzwi nka P5, wahurije hamwe ibikorwa bya FDLR na RNC, kandi nawo ukura abarwanyi mu bihugu birimo u Burundi na Uganda.
8,164 total views, 1 views today
1 Comment
I always wonder if these abagizi ba nabi are normal.For sure there are terribly sick.They don’t know how our dignity brings to our value all together.RDF together with RNP in single word let me say THANKS