Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300 (AMAFOTO)
— December 16, 2019Please enter banners and links.
Igisirikare cya DR Congo cyasubije mu Rwanda inyeshyamba z’umutwe wa CNRD bagera kuri 291 bafashwe n’izi ngabo mu mirwano iherutse kubahuza mu minsi ishize mu gace ka Kalehe.
CNRD ni umutwe ugizwe n’abahoze mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Uku gusubiza aba barwanyi mu gihugu cy’u Rwanda, byakorewe ku mupaka wa Rusizi ya mbere kikaba cyari igikorwa gihagarikiwe na Gen Dieudonne Muhima umuyobozi wa operasiyo Sokola 2 yo muri Kivu y’amajyepfo.
Abo barwanyi harimo abayobozi 41 ndetse n’abana 11,ingabo za Congo zabashyikirije ingabo z’u Rwanda RDF.
Umuyobozi w’ingabo wa Operasiyo Sokola 2, Gen Dieudonné Muhima yavuze ko nubwo bohereje abo mu Rwanda,igikorwa cyo guhiga abandi gikomeje.
Ati“Ni ibikorwa byatangiye tariki 26 Ukwakira 2019 aho twatangiye operasiyo mu gace ka Kitindiro,aho hari hacumbitse abo muri CNRD duhita tuwutatanya.Mu gihe kiyo mirwano,hafatiwemo n’abandi bantu batangaga amasomo ku barwanyi mu gace ka Nyamunyunyi ariko kuri ubu turi muri operasiyo Kugira ngo dufate n’abandi basigaye bihishe”.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba,Elex Kagame,yashimye igikorwa cyakozwe n’ingabo za FARDC avuga ko ubu ari ubufatanye bukomeye ndetse n’ubushuti hagati y’ibihugu byombi.
Asaba abandi bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha bakajya mu gihugu cyabo cyababyaye kuko n’abandi batashye Kandi bakaba babayeho neza.
Ati“Iyi ni operasiyo nziza igaragaza ubufatanye no kugarura amahoro hagati y’ibihugu byacu bibiri.Ni ngombwa ko abarwanyi basubira iwabo.ibi Ni ibigaragaza ko dufitanye umubano mwiza,dukorera hamwe,turi inshuti,Ibihugu bibiri biri kuvugurura imikoranire myiza.N’abasigayeyo turabasaba ko bataha mu gihugu cyabo kuko bamwe muri bo bakirwa neza nta kibazo.Bagomba kuza bakaba mu gihugu cyabo nta kibazo“.
Uretse aba boherejwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019 umwaka ushize
wa 2018,n’ubindi mu kwezi nk’uku tariki nk’iyi,Congo yohereje abarwanyi 550 bahoze mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bose babarirwa mu 1600.
Hari n’abandi bafatiwe muri Congo bo muri RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa barimo Maj.Mudathiru n’abagenzi be ndetse n’abari abayobozi ba FDLR bafashwe bavuye muri Uganda bakoherezwa mu Rwanda bose ubu bakaba bari mu Nkiko baburana.
4,525 total views, 1 views today
Leave a reply