umu amakuru- RIB yerekanye inyeshyamba 57 harimo aba Jenerali 5 bafatiwe mu mashyamba ya Congo ariko nta Jenerali wemerewe kuvuga . | Umusingi

RIB yerekanye inyeshyamba 57 harimo aba Jenerali 5 bafatiwe mu mashyamba ya Congo ariko nta Jenerali wemerewe kuvuga .

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi kuwa gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 ku kicaro cya RIB I Remera mu Karere ka Gasabo herekanywe Inyeshyamba 57 zirimo abasirikare bakomeye bafite ipeti rya Jenerali  batanu(5)bakaba barafatiwe mu mashyamba ya Congo.

Nkuko bisanzwe bikorwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB)iyo bashaka kugira abo bereka itangazamakuru babikora n’uyu munsi babashyize ku murongo imbere y’itangazamakuru hubahirizwa gahunda yo gusiga metero hanyuma bazubizwa aho bacungirwaga inyuma y’inyubako noneho batangira kuzana umwe umwe avugana n’abanyamakuru bamubaza ibibazo bitandukanye.

Mu bavuganye n’itangazamakuru bari 3 barimo uwitwa Col.Nzeyimana Mark wavuze ko yari mu mutwe wa FNL ariko barwana bari mu mpuzamashyaka MRCD ya Rusesebagina n’abandi , Col.Nzeyimana Mark ufite imyaka 48 yavuze ko yafashwe tariki 28/2/2020 aho yavuze ko imigambi yabo yari iyo guhirika ubutegetsi buriho bakabufata.Undi nawe wavuganye n’itangazamakuru yitwa Col.Iyamuremye Emmanuelmu ishyamba akaba yaritwaga Engambe Eyamusumba iri zina ryatugoye kuryumva akaba yavuze ko yafatiwe muri Uvira mu mpera za 2019 akaba avuga ko nyuma yo gufatwa akazanwa mu Rwanda ashishikariza abandi basigaye mu mashyamba ko nabo bakwiye gutaha bagatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo .

Col.Iyamuremye Emmanuel yagize ati “Mu by’ukuri n’ubwo imyaka igenda yegera izabukuru ariko haramutse hagize ushaka gutera u Rwanda cyangwa guhungabanya umutekano w’uRwanda namurwanya byaba ngombwa n’amaraso yanjye  akameneka”.

Abanyamakuru bategereje ko inyeshyamba zafashwe zizanwa kuzibereka

Col.Nzeyimana Mark avuga imigambi yabo yo guhirika ubutegetsi bw’uRwanda bakabwigarurira

Kora subscribe kuri iyo vidio

Undi wavuganye n’itangazamakuru yitwa Habumukiza Theoneste mu ishyamba bitaga Antre Paranteze wavuye mu Rwanda akora muri RADIANT akajya kwiga masters muri Uganda aho avuga ko yahuriyeyo n’umuherwe amubwira ko ashaka kumuha akazi ko mu birombe bicukura zahabu n’andi mabuye y’agaciro akazajya amuhemba ibihumbi 2000 by’Amadorari.

Habumukiza Theoneste avuga ko yigaga mu Rwanda muri SFB ariho yarangije abona akazi ariko yisanga mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bityo akaba asaba imbabazi Abanyarwanda ndetse na Leta muri rusange.

Aberekanwe ni abari mu mitwe inyuranye irimo FLN, RUD Urunana, P5 na FDLR,FDI Inkingi ya Ingabire Victoire mbere atarayivamo ngo atangize irindi shyaka nkuko babivuga n’indi mitwe itandukanye. Harimo n’abateye mu Kinigi muri 2019.

Mu byiciro by’amapeti yabo harimo abo mu cyiciro cy’aba general 5, aba Colonel 3,aba Lieutenent Colonel 2 n’abandi bafite amapeti yo hasi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) Dominique Bahorera avuga ko bamwe mu bafashwe baba barahinduye amazina ku buryo biba ngombwa gushaka amazina yabo bwite.

Avuga ko muri aba bafashwe harimo abo ku rwego rwa General batanu barimo Gen. Irakiza Fred na Habyarimana Joseph.

Uyu muvugizi wa RIB uvuga ko mu bafashwe harimo umusivile umwe, avuga ko hari abazashyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, abandi bagahabwa ubwa gisivile kugira ngo bukore dosiye bashyikirizwe Inkiko.

Ariko abanyamakuru bifuje kumenya impamvu nta mu General n’umwe wemerewe kuvugisha itangazamakuru maze Umuvugizi wa RIB Dominique Bahorera avuga ko aba General bakuze mu myaka batajyaga ku rugamba bityo bakaba nta makuru bafite ariyo mpamvu bahisemo kuzana abajya ku rugamba kuko aribo baba bafite amakuru.

Gatera Stanley

 

 

 

3,066 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.