Nyamasheke: Polisi yasabye ababyeyi kudakoresha umwana imirimo ivunanye
— June 16, 2017
Please enter banners and links.

Bitewe n’uko mu karere ka Nyamasheke hakigaragara abana batakitabira ishuri kubera ko ababyeyi babo baba babasabye kubafasha mu mirimo itandukanye kandi rimwe na rimwe ivunanye, kuwa gatatu tariki ya 14 Kamena Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yaganirije ababyeyi bo mu mirenge ya Ruharambuga, Kanjongo, Shangi, Macuba na Gihombo ibakangurira kwirinda kuvana no gusibya abana ishuri ngo babafashe imirimo itandukanye, inabakangurira gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana batarageza ku myaka 18.
Ubu bukangurambaga bwatazwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke Superintendent of Police (SP) Burahinda Ntabyo aho yababwiye ati:”Birababaje kubona bamwe muri mwe muvana cyangwa mugasibya abana ishuri mukabikoreza imizigo noneho inaremereye ngo babatwaze mu masoko yo muri iyi mirenge. Mukwiye kumenya ko gukoresha umwana imirimo ivunanye bimwangiza kuko adakura neza haba mu mutwe no ku mubiri, bityo n’iyo nyuma mwamusubiza mu ishuri ntatsinda amasomo ye neza.”
SP Burahinda yakomeje yihanangiriza aba babyeyi bashora abana babo mu mirimo ivunanye, bakababwira ko iyi mirimo ari yo ivamo bimwe mu bikoresho by’ishuri, abibutsa ko guha umwana ibyangombwa byose akenera kugira ngo abashe kwiga neza ari inshingano z’umubyeyi.
Yasoje asobanurira abo babyeyi ko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rifata gukoresha umwana nk’icyaha.
Yakomeje ababwira ati:”Polisi y’u Rwanda irabakangurira kwirinda gushora abana banyu mu mirimo nk’iyi ivunanye, kuko umwana agomba koherezwa mu ishuri, akiga neza kugirango aziteze imbere anateze imbere umuryango we n’igihugu.”
Nyuma y’ibi biganiro umwe mu babyeyi witwa Kayinamura Antoine yaravuze ati:“Abana bacu twajyana tubasibya ishuri, rimwe ma rimwe tukanaribakuramo kuko tuba tugirango badufashe imirimo yo kudufasha kubabonera ibyo bakeneye mu ishuri n’ibibatunga, ndetse twumvaga ko atari imirimo ivunanye, ariko ubwo mutubwiye ko bitemewe ntituzongera kuyibakoresha kandi tugiye no gushishikariza abandi kureka abana bakiga.”
Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yasabye aba babyeyi gukomeza guha uburere abana babo, inababwira ko uzongera kuvugwaho kuvana umwana mu ishuri azabihanirwa.
3,214 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Umwana yamize igishyimbo kimuhagama mu mihogo arapfa
Inkuru y’umugore wataye umugabo we mu bitaro babyaye umwana utagejeje igihe ,buri umwe uyumvise ararira (Vidio)
Abana babaga mu bigo by’Impfubyi babayeho nabi batunzwe no gusura inshuti kugirango baboneyo ifunguro n’icumbi kandi ngo inkunga iva hanze iraza
Scotland:Umwana w’imyaka 6 yasambanyijwe kungufu uwamusambanyije arangije aramwica
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply