PSD isabukuru yabo y’imyaka 25 yaburijwemo no guha Perezida Kagame amajwi yabo
— June 16, 2017
Please enter banners and links.

Ishyaka PSD umunsi bizihizaga isabukuri y’imyaka 25 iryo Shyaka ribayeho yaburijwemo kuko uwo munsi abanyamakuru bari bazi ko ari umunsi w’isabukuru ariko bahageze basanga habanje umuhango wo kwemeza uwo bazaha amajwi yabo mu matora y’umukuru w’igihugu ariwe Perezida Kagame.
Umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 yebereye ku Kacyiru tariki 3 Kamena 2017 ariko kubera abanyamakuru bari batiteze ko PSD yavuga ko izashyigikira Perezida Kagame mu matora inkuru yo kwizihiza isabukuru yaburijwemo havugwa inkuru y’uko PSD yemeje ko izashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa munani kubera impamvu Perezida w’iryo Shyaka Dr.Vencent Biruta yasobanuye.
Zimwe muri izo yavuze ko abanyarwanda benshi basabye ko Perezida Kagame akomeza kuyobora manda ya 3 biba ngombwa ko habaho kamara mpaka yo guhindura itegeko nshinga kubera iyo mpamvu n’abanyamakuryango ba PSD bakaba bari mu basabye ariyo mpamvu nta wundi bashyigikira uretse Perezida Kagame.

Hano barimo gukata umugati w’isabukuru


Hari abantu bari bakeneye ku menya iyo sabukuru y’imyaka 25 ariko ntibamenya ayo makuru ndetse n’ibitangazamakuru byivuye ayo guha Perezida Kagame amajwi dore ko ari ryo Shyaka ryari ribanje kwemeza umukandida bazashyigikira ariko na nyuma yahoo irindi Shyaka PL naryo ryemeje gushyigikira Perezida Kagame ,ubu Perezida Kagame akaba amaze kugira amajwi menshi ndetse mu bandi baziyamamazanya nawe kuri uwo mwanya bikaba bias nkaho bigoye kumutsinda n’ubwo hari abavuga ko bazi neza ko bazatsinda barimo Dr.Frank Habineza na Diane Rwigara.
Muri uwo muhango wari urimo Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase ndetse ukomoka muri iryo shyaka ari kumwe n’abandi barimo Ntawukuriryayo Jean Damascene wahoze ayoboye iryo Shyaka ,Rugenera Marko ,Prof.Shyaka n’abandi benshi .
Gatera Stanley
2,585 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply