Mpayimana ntibagushuke ntiwaba Perezida kubera impamvu 5
— February 2, 2017
Please enter banners and links.

Mpayimana Philippe nabonye bimwe mu bitangazamakuru byanditse bivuga ko wageze I Kigali Saa saba n’igice z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017 ,umunsi twizihizaga Intwari.
Ariko ubanza wenda watanze agafaranga ngo bandike ko uvuye mu mahanga uje kwiyamamariza kuba Perezida kugirango umenyekane?.
Njye mperuka uduhamagaza muri Hilltop Hotel I Remera umurika igitabo ,sinzi rero niba icyo gitabo aricyo kizatuma uba Perezida?.
Njye nkurikije uko nakubonye nabonye utaba Perezida kubera impamvu ngiye kuvuga.
Mbere y’uko mvuga impamvu utaba Perezida reka mbanze nkunyomoze ko mu mpera z’umwaka ushize wari I Kigali waradutumiye ushaka kumurika igitabo wanditse nacyo sinzi ko hari n’umunyamakuru wacyanditse.
Mpayimana wabanje ugahera ku gitabo wanditse kizwi n’abantu bangahe?ko watumiye abanyamakuru muri Hilltop Hotel haje bangahe?ibyo byonyine byakabaye bikwereka ko udakunzwe n’ibyo ukora bidakunzwe kuko iyo uza kuba ukundwa abanyamakuru baba baraje ari banshi inkuru zikandikwa ari nyinshi ariko wabonye ko muri salle harimo abanyamakuru batarenze 5.
Indi mpamvu navuga wowe Mpayimana utaba Perezida ntago uzi kuvuga ngo wumvishe abantu icyo ugamije n’icyo ushaka ,ujya kuvuga ikintu ukabanza guca kure mu magambo kandi umuntu ushaka kuba Perezida aba ashabutse avuga abantu bose bakavuga bati uriya muntu n’umuhanga arabishoboye nkuko twagiye tubona nka Frank Habineza wa Green Party ahagarara imbere y’abantu akavuga abantu bose bati uriya arabishoboye atsinze yayobora igihugu niyo atatsinda abonye umwanya muri Leta ntagitangaza ariko wowe sinzi ko hari uwo wabona ukomeye muri Leta.
Ikindi nakubonyeho uramutse ubaye Perezida wakwicisha abaturage inzara rwose ,ni gute utumira abantu ku kizuba ukanywa amazi wenyine bakwicaye imbere bakureba ntugire n’isoni?uribuka ubwo isoni za kwishe muri Hilltop unywa amazi wenyine abo watumiye ntubagurire n’amazi?.
Aho niho watangiye gusuzugurwa ,mbese wakwishakiye ibindi ukora ibya politike ko utabishoboye?uwakugiriye iyo nama arakwanga njye nkugiriye inama ya kigabo rwose ibintu byo kuba Perezida sibyawe bivemo hakiri kare niba ari izina ushaka uzaribona mu bindi.
Ikindi umuntu ushaka kuba Perezida ugomba kuba ufite amafaranga ku buryo abantu bakureba ntibakubonemo ubukene ,ubwo se abantu bagutora bate bakubonamo ubukene ntiwazabicisha ubukene n’inzara kandi u Rwanda rumaze kugera kure?cyangwa urarwitiranya kubera wibera mu mahanga?.
Nta modoka twakubonanye uracyatega moto nk’abandi bose none se uzaba Perezida utege moto koko?cyangwa amafaranga ya Leta uzabanza uyikenuze?wakubashye izina Perezida ko atari izina rya buri wese?.
Ese nkubaze ubu mu Rwanda ni bangahe bakuzi?kugirango utorwe ni uko wari kubanza ukamenywa n’abantu benshi ariko wowe uvuye iyo mu mahanga ngo uje kuba Perezida cyangwa urashaka gusetsa abantu wabonye zeru mu matora?waretse ababishoboye bakabikora ukishakira ibindi ko bihari byinshi.
Numvise ko wabayeho umunyamakuru umunsi umwe bugacya bakwirukana ,ubwo shakisha ibindi ukora kuko njye sinzi icyo nakubwira gukora nakibuze.
Ntago ndi buvuge byinshi gusa iki n’igitekerezo cyanjye nagize nyuma yo kukubona udutumira ngo uramurika igitabo ntazi n’izina ,utanaduhaye ngo tugisome tumenye ibitekerezo byawe ,ukabura abantu ngiye kumva n’umva ngo uje kuba Perezida birantangaza.
Cyokora mu Rwanda abanditsi baracyari bake ushobora gukomeza ukandika ibitabo ugashaka n’abandi benshi mugateza imbere umwuga wo kwandika nawo waba umusanzu ukomeye mu gihugu naho ibyo kuvuga ngo urashaka kuyobora u Rwanda byibagirwe.
Hari benshi babishaka ariko kubera ko atari buri umwe wese ubyuka cyangwa urota yabaye Perezida ariko aherako akaba Perezida.
Ese ko hari abantu benshi bagize uruhare mu kubohoza iki gihugu urabazi?bo barakuzi se?wowe se uruhare rwawe n’uruhe?ibyo byose n’ibindi byinshi wabitekerejeho?baca umugani mu Kinyarwanda ngo ubwira uwumva nta ruha ndakubwiye kandi niba ukunda kwandika nizdere ko nawe uzandika numara kubona iki gitekerezo cyanjye.
Uzabaze mu genzi wawe witwa Padiri Nahimana waje akiherera mu kibuga cy’indege muri Kenya adafite amafaranga yo kwishyura Hotel ,abantu nkabo ntago bayobora uRwanda cyokora wowe wamurushije ubugabo wowe waje.
Uzandike igitekerezo cyawe nzagitambutsa mu Kinyamakuru Umusingi ku rubuga rwacyo www.umusingi.net hanyuma nurangiza kwandika uzanyoherereze igitekerezo cyawe kuri Email y’Ikinyamakuru umusingi1@gmail.com .
Njye wanditse iki gitekerezo nitwa Gatera Stanley
2,803 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply