Umunyamakuru Mugabe Robert yiteguye gufungwa.
— February 2, 2017
Please enter banners and links.

Umunyamakuru Mugabe Robert yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko abizi neza ko azafungwa ndetse yiteguye kujya muri gereza nyuma yo gushinjwa kugambanira igihugu no kwangisha abaturage ubuyobozi nkuko abyivugira ko aribyo ashinjwa.
Ni Kuwa 23 Mutarama 2017 abajijwe niba akitaba kuri Polisi avuga ko akitaba buri munsi ndetse avuga ati “birashoboka ko nshobora gufungwa”.
Abajijwe ibyo ashinjwa yavuze ko bamushinja kugambanira igihugu no kwangisha abaturage igihugu kandi akavuga ko abizi neza ko nzafungwa.
Mugabe Robert nyiri kinyamakuru Greatlakesvoice.com na Ibiyagabigari akaba ashobora gusanga undi munyamakuru Shyaka Kanuma muri gereza nyuma yo kuvuga ko yizeye neza ko azafungwa ibyaha ashinjwa biramutse bimuhamye.
Ibyaha ashinjwa byo kugambanira igihugu no kwangisha abaturage igihugu n’ibyaha bikomeye cyane ndetse bihanishwa ibihano byo gufungwa igihe kirekire.
Uretse ikibazo cyo kugambanira igihugu ashinjwa, Robert Mugabe avuga ko Polisi iherutse kumufatiraho imbunda ubwo yari atwaye imodoka agiye gusura nyina umubyara mu Mutara bakamujyana akarara yicaye kuri Polisi I Rwamagana.
Robert Mugabe akaba yabitangarije Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 31 Mutarama 2017 aho agira ati “naraye kuri Polisi I Rwamagana nicaye banyambitse amapingu mu gitondo nka saa yine bambwira ko hari ibyaha nakoze birimo umuvuduko na viyore banyishyuza ibihumbi mirongo itanu ndabyishyura ariko bantegeka gushaka umushoferi ndamushaka babona kundekura”.
Undi munyamakuru Shyaka Kanuma akaba yarakatiwe iminsi 30 yagateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa birimo impapuro mpimbano no kunyereza imisoro ya Leta.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru nibwo twibutse undi munyamakuru waburiwe irengero witwa Ndabarasa John umaze igihe yaraburiwe irengero.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ARJ icyo buvuga ku kibazo cya Robert Mugabe maze Muganwa Gonzaga umunyamabanga nshingwa bikorwa w’iryo shyirahamwe agira ati “ikibazo cya Mugabe Robert turakizi gusa kuba ahamagazwa na polisi n’uburenganzira bwa polisi kumuhamagaza mu gihe hari amakuru bamushakaho ariko nanone umunyamakuru afite uburenganzira bwo gushaka amakuru aho ariho hose niyo haba hanze y’igihugu cyangwa akavugana n’abantu bose ashaka”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi wa Polisi ACP Badege Theos igihe Robert Mugabe azarekereraho kwitaba ndetse n’igihe iperereza rizatangirira ariko ntibyadukundira.
Gatera Stanley
3,611 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply