Akarengane n’ubwambuzi :Mu Rwanda hari abasigaye basuzugura ibyemezo by’Inkiko z’Abunzi kandi bemewe ?Bank yitwa UMURIMO FINANCE Ltd kuki isuzugura Inkiko na RIB irebera?
— October 12, 2023Please enter banners and links.
Uwitwa Nzabandora Alexandre yagiranye ibibazo n’uwitwa Nyiransabimana Christine na Uwarusebahizi Azaria ,Ibibazo bijyanye n’amafaranga Alexandre yabishyuzaga biba ngombwa ko yitaba Inkiko arabarega kubera bari banze kumwishyura .
Kuwa 25 Nzeli 2023 nibwo uwitwa Nzabandora Alexandre yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Bank yitwa Umulimo Finance Ltd yasuzuguye ibyemezo by’urukiko ubwo rwari rwategetse ko amafaranga ari
kuri Konte ya Umurimo Finance Ltd afatirwa ndetse Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga witwa Nyiramahirwe Dina ariwe wishyurizaga Nzabandora amafaranga agera kuri Miliyoni imwe n’Ibihumbi
Magana arindwi (1.770.000 Rwf) ndetse akaba ariwe watanze icyemezo cy’urukiko ku buyobozi bwa Bank ariko Bank yanga kubahiriza ibyo yategetswe ahubwo Nzabandora amenyeshwa ko amafaranga
yabikujwe ariko ntiyabwirwa uwayabikuje.
Niba Bank idashobora kwerekana uwabikuje amafaranga kandi Inkiko zarategetse ko amafaranga afatirwa kugeza abaregwa bishyuye bivuze ko Ubuyobozi bwa Bank nabwo bufatanije n’anaregwa.
Iyo bubahiriza ibyemezoby’Inkiko iki kibazo nticyari kuba ariko kuba bararenze ku cyemezo cya Bank ndetse bakanga no kwerekana uwabikuje nabo bashobora gushinjwa ubufatanyacyaha.
Nzabandora yagize ati “Sinarinziko hari abantu basuzugura ibyemezo by’Inkiko cyangwa ibigo bisuzugura
Inkiko kuko twaburanye mu bunzi turatsinda abo naregaga banze kunyishyura Bank itegekwa ko konte
yabo naregaga ifatirwa ariko nyuma amafaranga arabikuzwa nta burenganzira Bank ihawe bw’uko ayo mafaranga yari yafatiriwe abikuzwa ndetse banga no kutubwira uwabikuje ayo mafaranga bigagaragara ko Bank yafatanije n’abaregwa kwica amategeko none turasaba inzego zibishinzwe ko zidutabara tukishyurwa tukarenganurwa mbese”.
Twatanze ikirego muri RIB Kuwa 06/09/2022 ariko kugeza uyu munsi ntiturahabwa ubufasha kandi abantu twese tuba dukeneye ubutabera iyo abantu bishe amategeko bagasuzugura inzego biteza ibibazo byamakimbirane.
Nzabandora akomeza avuga ko baje no kurega uwari Umuyobozi wa Umulimo Finance Ltd witwa Bigirimana Elie kubera yarenze ku mategeko akora ibyo Inkiko zamubujije ndetse bamurega no
gukoresha inyandiko mpimbano no kwigomeka ku mategeko ariko nawe ntarakurikiranwa.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya niba koko ibyo Nzabandora avuga ari ukuri tubaza uwari
Umuyobozi wa Umulimo Finance Ltd witwa Bigirimana Elie maze atubwira ko ayo makuru yabazwa ubuyobozi bw’ikigo yakoreraga ko we atakihakorera ati “Mwabaza ubuyobozi bw’Ikigo nakoreraga kuko
ubu njye sinkihakorera”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uwitwa Nura Umuyobozi wa Umulimo Finance Ltd ,Tumubajije avuga ko nta makuru yatanga kuko ikibazo kikiri mu Nkiko. Ariko ubusanzwe iyo umuntu ari
mu kuri atanga amakuru neza agasobanura uko ikibazo kimeze n’uburyo cyakemuka ariko umuntu iyo
atangiye ngo nta makuru natanga kuko ikibazo kiri mu Nkiko uwo muntu haba hari ibyo ahisha.
Umwanzuro w’urukiko kuri iki kibazo nkuko bigaragara ni
Rrc0009/2/2020/TB/KNG,RC00117/2022/TB/KMB na RC 00088/2020/TB/KMB zerekana ko yabujijwe
uburenganzira ku bwishyu yagombaga guhabwa.
Ibi kandi ibyashinganishijwe biteganywa n’itegeko No
22/2018 ryo Kuwa29/04/2018 mu ngingo yaryo ya 221,222,245 ndetse na 246.
Mu by’ukuri iyo umuntu yitabaje Inkiko ni uko aba afite ikibazo kandi iyo adahawe ubutabera uwo arega akanamwigambaho bishobora kuvukamo ibindi bibazo kandi Inkiko aricyo ziberaho ndetse n’Ubuyobozi bugafasha gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inkiko none ninde uzarenganura Nzabandora?
Gatera Stanley
1,475 total views, 1 views today
Leave a reply