umu amakuru- Opinion:Ikihishe inyuma y’iterabwoba no gukomeza urubanza rwa ADEPR iregamo ikinyamakuru Umusingi cyamenyekanye ,Komiseri muri RMC Jean Pierre Uwimana arashaka kwihorera kubera inkuru yanditsweho 2012 | Umusingi

Opinion:Ikihishe inyuma y’iterabwoba no gukomeza urubanza rwa ADEPR iregamo ikinyamakuru Umusingi cyamenyekanye ,Komiseri muri RMC Jean Pierre Uwimana arashaka kwihorera kubera inkuru yanditsweho 2012

Please enter banners and links.

Umuntu iyo akuruta ugerageza kumwubaha ariko bajya bavuga ko iyo utiyubashye ubwawe nta wundi wakubaha ,hashize igihe naragerageje kubaha Jean Pirre Uwimana akaba ari Komiseri mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura ariko aho bigeze nifuje ko bijya kumugaragaro akareka kwitwaza imanza ashaka kwihorera.

Muri 2012 yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’itangazamakuru ryitwaga GLMC ryakoreraga muri Camp Kigali ibi abanyaeshuro bose bigaga icyo gihe barabizi baba n’abagabo ko abanyeshuri bari bagiye kumukubita kubera guhora abakingirana ababuza kwiga kandi biyushyurira amafaranga y’ishuri.

Uyu mugabo iyo ku isaha yo gutangira amasomo ya saa kumi yageraga abanyeshuri batarahagera bose yahitaga akinga umuryango w’ishuri ubwo abarimo baba babiri nibo yigishaga abandi ubwo mugataha.

Byageze aho abanyeshuri bajya inama ko atagomba kubabuza kwiga ngo ni uko bakerererwa kugera ku ishuri kandi abenshi bigaga bakora bityo bamaze kurambirwa iyo myigishirize ye yarakingize nkuko yari asanzwe abikora abanyeshuri bakubita urugi barinjira bashaka kumukubita bamubwira ko aribo biyishyurira amafaranga y’ishuri ahubwo abazajya bakerererwa bazatsindwa ibizamini bagasibira cyangwa bakirukanwa aho kubabuza kwiga kandi bishyura amafaranga yabo babona bayavunikiye.

Icyo gihe Ikinyamakuru Umusingi cyamwanditseho inkuru ivuga uburyo abanyeshuri bari bagiye kumukubita kubera imyitwarire ye ndetse ikinyamakuru kivuga uburyo abanyeshuri bamwubahutse nk’umuntu ubigisha ukwiye kugaragaza imyitwarire y’abantu bakuru kandi biyubashye ndetse ikinyamakuru kikibaza impamvu mu barimo bose bigishaga ari we bashatse gukubita?.

Uwimana Jean Pierre

Uhereye i bumoso ni Kagire Edmond na Jean Pierre Uwimana ni nako baburanishaga ari babiri gusa kandi bitemewe

Kuva muri 2012 Jean Pierre Uwimana yabitse iyo nzika kandi n’umva yiyita ngo ni Pasiteri ese Pasiteri ugira inzika ni Pasiteri nyabaki?aho yaziye muri RMC rero yashatse kwihorera kubera inkuru yamwanditsweho icyo gihe kuko ikigaragara inkuru yaramubabaje .

Yafashe ikinyamakuru akajya asoma inkuru imbere y’abanyeshuri kandi bayimuhaye kugirango abone ko ibyo akora bitabashimishije ,ariko ushobora kwibaza ukuntu umunyeshuri wigisha agera aho akwandikaho inkuru n’abanyeshuri bagera aho bakubita urugi rw’ishuri bakinjira ndetse bagashaka gukubita mwarimu?biba bigeze kure ndetse baba bababaye cyane.

Icyo nabwira Jean Pierre Uwimana ni uko kwihorera ntacyo bizamugezaho kuva byamenyekanye ahubwo nareke no kwiyita Pasiteri kuko nta mupasiteri ugira inzika cyangwa ushaka kwihorera.

Aho agereye muri RMC akora uko ashoboye imanza zose ziregwa muri RMC ikinyamakuru Umusingi kiregwayo akora buryo ki agomba kuba ari muri urwo rubanza nimubigenzura nta rubanza na rumwe atari arimo .

Kubera ko ashaka kwitwaza izo manza kugirango yihorere nanjye nasanze ntashobora gukomeza guceceka bityo nkaba nshaka ko rubanda bamenya ikihishe inyuma yo gukomeza urubanza rwa ADEPR iregamo Ikinyamakuru Umusingi ni uko agaragaza kubogama cyane ndetse no kwibasira Gatera Stanley kuko abanyamakuru bose bari bitabiriye urubanza bwa mbere barabibonye.

Mu rubanza n’icyatumye abanyamakuru basakuza kubera ko mu mpamvu bavuga ko bashaka ko rujya mu mwiherero ngo ni uko bwa mbere urubanza rutangira abanyamakuru bateje akaduruvayo ariko icyagateye ni we kubera yatakaga Gatera Stanley kumugaragaro ndetse n’iterabwoba ryinshi ibyo rero nasanze ntabyihanganira ngomba kubivuga mbinyujije aho mbona byagera kuri rubanda bakamenya ikihishe inyuma yibiri kuba muri RMC isigaye ikora ibitangaza nko gutuma umunyamakuru ngo ajye gushaka AVOKA uzamwunganira nkaho RMC yabaye urukiko.

Kubera amagambo yavugaga kandi yarafashwe kuri recorder nagirango mubwire ko ibuye ryamenyekanye riba ritakishe isuka kandi ntibizagarukira aho n’ubwo yumva ko akomeye muri RMC azakoresha bagenzi be batazi ikihishe inyuma nkuko akoresha uwitwa Kagire Edmond kuko imanza zose Ikinyamakuru Umusingi mbere umuyobozi bombi baba bari kumwe .

Hari igihe nabwo yabigizemo uruhare n’abanyamakuru barabyibuka ubwo twahagarikwaga amezi 3 tudakora itangazamakuru njye na Ephrem Nsengumuremyi urwo rubanza niwe wafataga ibyemezo kandi birimo akarengane ahubwo ashaka munyumvishirize ariko kuri ubu icyo namubwira ni uko ibyemezo azafata bizamupfana ubusa namaze kumwitegura amategeko nyuma y’ibyo byose nafashe umwanya wo kuyiga ariyo mpamvu muteguza ko Inkiko zihari kandi zibereyeho abantu.

Mu rubanza ruherutse gusubikwa kubera yashakaga kurushyira mu muhezo byari bikabije kuko amagambo yavugaga yari yuzuye iterabwoba ngo wari uziko uwareze ashobora gukomereza mu rukiko kandi uwigize indakoreka ugasanga niwe bikozeho cyane?biramaze Inkiko se zabereyeho iki?ni ugutanga ubutabera wasanga arizo zizandenganura akarengane kanyu.

Akongera ngo Gatera turagusaba ikinyabupfura ukibaza icyo kinyabupfura ashaka uko kingana bikakuyobera ,ngo wasuzuguye inteko iburanisha gute se?byose bishingiye kugushaka kwihorera.Ese ubu ibihano umaze kudufatira ntibihagije ntiwihoreye bihagije?ikindi ushaka ni iki?.

Ikindi natangajwe no kumva atinyuka akabeshya ngo Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Mugisha Emmanuel ko yanyandikiye inyandiko akayinshyikiriza imenyesha ko namenyeshejwe ko nzaburanira mu muhezo kandi iyo nyandiko ntayo nabonye ubwo azayigaragaze kandi n’itagaragara tuzakomeza kwerekana ko uri umubeshyi ndetse udakwiye no gukomeza kwiyita Pasiteri .

Erega ugira agasuzuguro ariko ujye umenya abo usuzugura ko nabo ari abagabo nkawe ni nayo mpamvu mu bo wigishaga bari bagiye kugukubita ni uko wasuzuguraga abagabo bagenzi bawe n’abagore ndetse harimo n’abaruta uwawe.

Niba umuntu yanze kuburana ni uko afite impamvu no mu Nkiko zisanzwe bibaho umuntu kuvuga impamvu yumva ataburana izo mpamvu zigasuzumwa ariko muri RMC Uwimana Jean Pierre we ahita afata icyemezo ko wasuzuguye inteko ko ugomba guhanwa ,ibyo bihano byawe turabirambiwe kandi umenye ko manda yanyu yarangiye ibyo wakora byose bitemewe n’amategeko nakubwiye ko ubu amategeko watumye njya kuyiga.

Ariko se ubundi abo wigisha ubigisha iki?ubigisha ko bagomba kugira ubugome?bamwe ndibuka ko bajya bavuga ko wirirwa ubugisha ngo ubuhamya ngo ibitangaza Imana yagukoreye nyuma y’imyaka myinshi wamaze warabuze urubyaro none se umuntu Imana yakoreye ibitangaza agira nkumvishe nanjye ?agira kwihorera?wakoreye Imana koko ukareka ibyo bintu ko atari byiza.

Ku kibazo cya ADEPR n’Ikinyamakuru Umusingi impande zombi zivuga ko zifuza ko ikibazo cyabo bifuza ko gikemuka bitagiye kure ariko ugasanga Abakomiseri barimo kugikomeza ukaba wakwibaza impamvu bashaka kubikomeza n’inyungu babifitemo ikakuyobera ariko imwe mu mpamvu n’iyi nanditseho kugirango mwese muyimenye abaribusoma iki kinyamakuru.

Iki n’igitekerezo cyanjye kandi kirimo ibimenyetso nshaka ko abantu bamenya kandi mbifitiye uburenganzira kwandika ibitekerezo byanjye ku ngingo runaka kugirango niba hari ibikorwa nabi bikoseke ari nayo mpamvu nifuza ko urwego rw’abanyamakuru abantu barwubahe niba utowe kuba Komiseri hari uwo mufitanye ibibazo ibyo muzabikorere iyo hirya ariko nushaka kubizana mu kazi muzahangana kandi usange urimo kwica akazi kawe ndetse no kwisuzuguza.

N’ibyinshi numva nakwandika kuko hashize igihe uyu mugabo agerageza gushaka kunyihimuraho nkaceceka ariko ubu aho bigeze nta guceceka kandi bigomba kujya no muzindi nzego zifata ibyemezo kuko kwibasira umunyamakuru kuri ubu buryo biratangaje.

Gatera Stanley

 

3,131 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.