umu amakuru- Hari abakoreye aho imibonano mpuzabitsina igihe cya guma mu rugo kubera kubura udukingirizo. | Umusingi

Hari abakoreye aho imibonano mpuzabitsina igihe cya guma mu rugo kubera kubura udukingirizo.

Please enter banners and links.

Gahunda ya guma mu rugo yaratunguranye,gahunda nyinshi zirahagarara bityo Ikinyamakuru Umusingi kubufatanye n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika inkuru z’ubuzima(ABASIRWA)hifujwe kumenya niba udukingirizo abadukeneraga mu gihe cya COVID-19 twarabonekaga mu buryo bworoshye nkuko mbere twabonekaga.

Kubera ko nta muntu wabaga wemerewe kuva mu rugo nkuko amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe abivuga ndetse amaduka na gahunda zimwe na zimwe za fungaga hakiri kare kuburyo nyuma ya saa mbiri kubona aho ugura ikintu uteri kuhabona cyane cyane mu maduka ariko hari abakora uburaya kandi Leta yashyizeho gahunda yo kubashyira mu ma Koperative kugirango bajye babona serivise z’ubuzima harimo udukingirizo mu rwego rwo kurwanya agakoko gatera SIDA.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika ku buzima mu Rwanda(ABASIRWA)ifatanije n’izindi nzego za Leta ,ikaba ari muri urwo rwego yashatse kumenya uko ubuzima bwari bumeze muri gahunda ya guma mu rugo cyane cyane serivise z’ubuzima nkuko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innoc Bahati yabitangarije abanyamakuru mbere y’uko boherezwa gukora inkuru zitandukanye zijyanye n’ubuzima.

Amakamyo aho aparika i Gikondo Magerwa

Udukingirizo

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza amwe mu ma Koperative y’abakora uburaya rimwe muri ayo hari iryitwa INDANGAMIRWA za Musanze iyobowe na Kamabera Philomene akaba yaratubwiye ko abanyamuryango b’iyo Koperative mu gihe cya guma mu rugo bajyaga baza gufata udukingirizo iwe mu rugo ariko twageze aho turashira.

Kamabera Philomene yagize ati “Udukungirizo guma mu rugo yasanze ndufite twoguha abanyamuryango. Barazaga nkabaha ariko twageze aho turashira bamwe bagakorera aho imibonano mpuzabitsina kuko bamenyereye kubaha utw’ubuntu abandi bagashaka aho batugura bakahabura kubera amaduka yafungaga kare”.

Tumubajije ko abantu batavaga mu mago yabo banyuraga he baje gufata udukingirizo maze avuga ko biyibaga bakabeshya ko bagiye guhaha bakaza akabaha ariko tugeze aho tutarashira, ubundi abantu bavaga mu mago yabo nta gahunda barafatwaga bagahanwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020 Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya niba abashoferi batwara amakamyo aho bahurira I Gikondo Magerwa uko babyitwayemo niba nabo barabonaga udukingirizo mu buryo bworoshye kubera ko amakamyo yo muri gahunda ya guma mu rugo yaragendaga maze Perezida wa Koperative y’Abashoferi batwara amakamyo (COCTRAMAVK) witwa Fazil avuga ko abashoferi b’amakamyo babagiriye inama yo kwirinda buri kintu cyose gishobora kubaviraho kwandura Corona Virusi ariko uwabirengaho ubwo yabyirengera.

Perezida wa COCTRAMAVK Fazil yagize ati “Mu byukuri sinakubwira ngo udukingirizo baratubonaga cyangwa nta twobabonaga gusa ni uko twabagiraga inama yo kwirinda uretseko n’abo bagakoranye nabo imibonano mpuzabitsina babaga bari mu mago yabo kuko gahunda yari iyo kuguma mu mago”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza bamwe mu batanga udukingirizo kubuntu muri twa Kiyosike (Kiosque)imwe iherereye I Remera mu marembo ya Stade Amahoro ariko umukozi ukoramo yadusabye kudatangaza amazina ye.

Uyu mukozi twamubajije niba muri gahunda ya guma mu rugo yarakoraga atubwira ko bakoraga ati “Ntakibazo twarakoraga bisanzwe udukingirizo duhari uretse ko abakiriya muri icyo gihe bagabanutse kuko ku munsi mbere ya Corona twakoreraga abakiriya hagati ya 45 kugeza kuri 50,iyo babaga benshi ntibarengaga 60 ariko muri gahunda ya guma mu rugo abakiriya baragabanutse cyane kuburyo kumunsi twakoreraga abantu hagati yi 10 na 20 baba benshi cyane bakaba 30”.

Twifuje kubaza RBC icyo ivuga kudukingirizo twinjira mu gihugu umubare watwo kugirango twumve ko twaba duhagije nyuma yo kumva hari abavuga ko twabashiranye ndetse no kumenya niba muri gahunda ya guma mu rugo abantu barashoboraga kugezwaho udukingirizo naho twabonekaga mbere twarakomeje kuhaboneka maze Liliane Gahima na Gaspard abakozi ba RBC bashinzwe itangazamakuru maze bavuga ko ntadukingirizo specific twatanzwe muri gahunda ya guma mu rugo ariko gahunda zokubona udukingirizo ntabwo zigeze zihagarara.

Bagize bati mu butumwa bugufi kuri Telephone igendanwa “Condom kiosks ,ibigo nderabuzima byakomeje kudutanga ndetse n’udukingirizo two kugura twakomeje kugurishwa ku maduka asanzwe”.

Ikibazo cy’umubare w’udukingirizo twinjira mu Rwanda uko tungana umubare watwo icyo kibazo ntacyo badusubije.

Gatera Stanley

 

 

 

903 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.