Amagambo y’Abaperezida 3 ,Nkurunziza ,Kagame na Museveni agaragaza ko ibi bihugu bishobora gutangiza intambara?
— November 21, 2019
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi ubanza hari ikibazo gikomeye hagati y’ibihugu n’Inyeshyamba gishobora kuba aricyo nyirabayazana y’ibibazo biri hagati y’ibihugu nk’uBurundi ,u Rwanda na Uganda bidacana uwaka muri iki gihe.
Abantu benshi baribaza ibimaze iminsi bivugwa ko Abarundi baherutse gutera u Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe n’Abarundi muri iyi minsi bagashinja u Rwanda kubatera .
Abanyarwanda batinya kujya I Burundi kubera ko bashobora kugirwa nabi babita za maneko kubera ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi ariko Abarundi bo baza mu Rwanda ntibagire ikibazo.
Abantu usanga bibaza n’iki gituma u Rwanda n’uBurundi bagirana ibibazo kugeza ubwo n’imipaka ifungwa kandi ari ibihugu bituranye bihana imbibe bihahirana.
Gusa mi bibazo biri hagati y’ibihugu byombi u Burundi n’uRwanda havugwamo igihugu kimwe gushyigikira inyeshyamba zirwanya igihugu nko mu Burundi byavugwaga mu bitangazamakuru ko RNC yitoreza mu Burundi ndetse bakahava bajya muri Congo aho bava baza guteza umutekano mucye ndetse n’izindi nyeshyamba nka RUD Urunana n’indi mitwe y’inyeshyamba.
Perezida w’uBurundi Pierre Nkurunziza aherutse kuvuga ngo abazashaka kubagabaho ibitero cyangwa gushoza intambara azakubitwa byikubye aho yashakaga kuvuga ko yiteguye kurwana n’uwo ariwe wese uzagerageza gutera igihugu ayoboye ariko Red Tabara ikaba yari iherutse kugaba igitero Leta irabarasa ndetse ifata n’ibirwanisho byabo.


Perezida Museveni wa Uganda hagati Perezida w’uBurundi Nkurunziza na Perezida Kagame w’uRwanda
Perezida Kagame w’uRwanda nawe ubwo yarahizaga abayobozi bashya bari banjiye muri Guverinoma yaravuze ngo abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu twarwaniye tuzabashyira aho bagomba kuba kandi avuga ko ikiguzi cy’abahungabanya umutekano kizazamurwa.
Hari ibitero byagabwe mu Rwanda harimo icyabereye I Musanze na Rusizi bigaragaza ko hari ikibazo muri iki gihe mu bihugu bihana imbibi.
Muri Uganda naho bafitanye ikibazo n’uRwanda aho imipaka ifunze Abanyarwanda batemerewe kujya muri icyo gihugu aho bivugwa ko abagiyeyo bafatwa bagafungwa abandi bakicwa urwagashinyaguro bagatotezwa n’ibindi byinshi mu gihe Uganda ishinja u Rwanda koherezayo abantu bashaka guhungabanya umutekano nogufata impunzi zikagarurwa mu Rwanda kungufu.
Perezida wa Uganda Museveni Yoweri Kaguta yavuze ngo we shall not allow any person to make us a failed state ugenekereje mu Kinyarwanda ngo ntabwo tuzemerera umuntu uwo ariwe wese kugira igihugu cyacu ko cyananiwe.
U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira RNC ya Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bw’uRwanda bikaba byaratumye gahunda zose zahuzaga ibihugu byombi inyinshi murizo zihagarikwa cyane cyane ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku buryo ibiribwa mu Rwanda bimaze kwikuba mu kuzamuka kw’ibiciro .
Burundi irashaka kujya muri Congo kurwanya inyeshyamba za Red Tabara zishaka gufata ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu gihe u Rwanda rushaka kujya kurwanya imitwe y’Inyeshyamba za FDLR na RNC mu gihe Uganda ishaka kujya muri Congo kurwanya ADF ishaka kurwanya ubutegetsi bwa Museveni bikavugwa ko ibi bihugu bifitanye ibibazo bikomeye nkuko twabivuze haruguru nibihurira muri Congo bizahita bitangira kurasana kuko bisa n’ibihanganye cyane.
8,548 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply