umu amakuru- mvuge nka Gen.Kabare wavuze ko atazi Sankara nanjye Aline Gahongayire simuzi mu Rwanda harya niwawundi wananiye umugabo we?umukobwa wa Majyambere?(Vidio) | Umusingi

mvuge nka Gen.Kabare wavuze ko atazi Sankara nanjye Aline Gahongayire simuzi mu Rwanda harya niwawundi wananiye umugabo we?umukobwa wa Majyambere?(Vidio)

Please enter banners and links.

Nakomeje kumva ngo Aline Gahongayire yigambye ku itangazamakuru ryo mu Rwanda n’abanyamakuru ko ari ku rweg rurirenze maze gufata akanya nkumva ibyo yavuze nahisemo kwandika kuko nibyo nshoboye.

Nashatse kwifashisha amagambo Gen.James Kabarebe yavuze ko atazi Sankara amwumva gutyo ngo ni urubyiruko …..some where nanjye Aline uretse agasuzuguro ke numva ngo n’umuhanzi wa gospel somewhere ushobora kuba yaragize trauma mu mutwe akeneye kuvurwa.

Sinumva ukuntu umuntu muzima ajya imbere y’abantu agatesha itangazamakuru ryo mu Rwanda agaciro hanyuma ngo bavuge ko ari muzima njye ndabishidikanyaho.

Ese kuba iso ukubyara Majyambere waranze kumwumvira umusuzuguye nkuko wabyigambye nibyo byatuma usuzugura n’itangazamakuru?Nanjye ndakwinginze ujye kundega kuko nibyo umenyereye kuregana n’abanyamakuru ushaka ko uvugwa mu itangazamakuru upinga.

Aline Gahongayire nanjye nasomye byinshi bikuvugwaho harimo n’ibyo umugabo wawe Gahima yanditse ariko nk’umugore wiha agaciro n’ubwo wakiyambuye ntago wari ukwiye kujya imbere y’abantu ngo utinyuke uvuge ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri kurwego ugaya kandi nigeze kuba ndeba Televiziyo y’igihugu nkubonaho n’ubwo nahise nshaka indi chanal kubera ari wowe wariho kuko iyo ataba wowe nari kwirebera iyo Televiziyo nonese yo n’iyo muri Amerika urata?cyangwa n’iyo mu Rwanda?ubwo se uzatinyuka uyisubireho ?.

Gahima wari umugabo wa Gahongayire batandukanye

Mbere yo kuvuga kuri Devorce yawe wagiye kurata muri Amerika utayirata mu itangazamakuru ryo mu Rwanda reka mbanze ngukosore ujye uvuga wabanje kumenya ibyo uvuga aho numvise uvuga ngo wigaga muri Tronc commun undi yiga muri Secondary hanyuma Tronc commun ntago yo ari secondary?.

Ikindi numvise ngo uzaze nguhe script y’ubukwe ,ubukwe bwawe script yabwo imeze gute?cyangwa ntago uzi script icyo bisobanuye?ndumva wasubira aho wari uri ugasobanurira abo wambwiraga kuko nk’ibi ntago babimenye.

Sindivuge ibyawe n’umugabo wawe uburyo numvise usa n’umusebya ngo yanywaga weed (Urumogi)n’uburyo wigambaga ko wareze umunyamakuru w’ikinyamakuru Umubavu ubeshya ngo mu rukiko hariya wa mureze ni muruhe rukiko?warutubwira?.

Ese kuba uri umukobwa wa Majyambere Silasi urumva ari ibitangaza?ubundi se mbere hose ko utamwigambaga?wasanga ubwo hari inkunga yaguteye ukaba utangiye kumurata.

Ujye utubwira aho Majyambere uwo urata aba tuhamenye kuko abenshi tumwumva ku izina gusa cyangwa ni wawundi numvaga aburana na nyakwigendera Makuza ashaka kumwambura uruganda rwe rwa matora?uze kumbwira niba ariwe.

Reka simvuge menshi nkayo wavuze kugeza ubwo uvuga ngo utakuzi asohoke cyangwa wigamba ko uri mwiza ubwo se abeza ntitubazi?cyangwa ntitubabona?ariko wa mugani wa KNC bagushakire abaganga babanze bagusuzume kuko wasanga atari wowe ahubwo ari ibibazo byakubanye byinshi mu mutwe wawe.

Gusa umenye ko waszuguye itngazamakuru ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko itangazamakuru rifite akamar kanini mu Rwanda nkuk Minisitiri Nduhungirehe nabonye agusubiza mu bitangazamakuru.

Nsoza nagirango mbwire abari busome iki gitekerezo cyanjye nagirango mbamenyeshe ko iki ari igitekerezo cyanjye uko byumva ku kibazo cya Aline Gahongayire ,uko niko njye mbyumva kandi ntago ari itegeko ariko haramutse hari undi wifuza kwandika igitekerezo cye kigatambuka mu kinyamakuru Umusingi yanyandikira kuri stanleygatera@gmail.com tukagitambutse.

Murakoze yari Gatera Stanley

0783664450

2,894 total views, 7 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Jean Baptiste April 30, 2019 at 11:28 am

    Ariko rero Nuko mukabiriza ibintu Aline ntacyaha yakoze ibyo yavuze nibyo 1000/100

    Kuriya ni ukuri kwe pe, knd mujye mwumva buri muntu aba afite ibyo yanyuzemo nuko byamubabaje .
    Itangazamakuru ryo mu Rwanda turarizi murekere aho.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.