umu amakuru- Peter Okoye yahakanye kuryamana na Zari ahubwo Diamond wabivuze yatutswe | Umusingi

Peter Okoye yahakanye kuryamana na Zari ahubwo Diamond wabivuze yatutswe

Please enter banners and links.

Peter Okoye uzwi muri P Square aherutse gushinjwa na Diamond wo muri Tanzania ko uyu Peter Okoye yamuciye inyuma aryamana n’umugore we Zari.

Ibi Diamond aherutse kubitangariza abanyamakuru ariko nyuma yakanya gato akimara kubitangaza Zari wahoze ari umugore w’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania akaba yarahise yandika ku rubuga rwe rwa Instagram ngo ibyo Diamond yavuze ni Stupid.

Umuhanzi wo muri Nigeria Peter Okoye uzwi nka Mr.P nawe mu kiganiro kitwa Oasis kuri radio yitwa Cool FM tariki 24 Mata 2019 yahakanye kuryamana na Zari ahubwo avuga ko ibyo Diamond yavuze ari Stupid.

Peter Okoye na Zari wahoze ari umugore wa Diamond

Mr.P yagize ati “Sinshaka kugira byinshi mvuga kuri icyo kibazo kuko simbazi abo bantu ahubwo mfite indirimbo nshya nasohoye niyo nshaka kuvugaho cyane mutanjyana mu bindi bikantesha umurongo”.

Mr.P yakomeje avuga ko iyo umuntu akoze cyane agatera imbere satani aba ari hafi ashakisha inzira ariko Diamond ni inshuti yanjye ariko ibyo yavuze ntago yabanje kubitekerezaho.

1,647 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.