umu amakuru- Inkuru y’umunyeshuri wavugwaga kubuzwa gukora ibizamini bya Leta ko afite indwara yo mu mutwe yahinduye isura | Umusingi

Inkuru y’umunyeshuri wavugwaga kubuzwa gukora ibizamini bya Leta ko afite indwara yo mu mutwe yahinduye isura

Please enter banners and links.

Kuwa 20 Ugushyingo 2018 twanditse inkuru yavugaga ko hari umunyeshuri wiga ku kigo cya Ecole Secondaire Murama mu Karere ka Ruhango umubyeyi we yavuze ko yabujijwe kubera umwana ishuri ryamutegekaga gukurikiza amahame y’idini akabyanga ariko nyuma yo gukora iyo nkuru hakaba hari andi makuru yamenyekanye.

Ku munsi w’ejo hashize kuwa kane tariki 22 Ugushyingo 2018 twashatse kumenya ibyakurikiye kubera ko Sibomana Jean Bosco  ise w’umwana yari yatubwiye ko yagiye ku kigo kureba impamvu umwana we abuzwa gukora ikizamini ndetse avuga ko ari burige ikigo mu Nkiko bityo tumubaza uko byagenze atubwira ko umwana yamutahanye.

Tumubajije tuti se wasanze koko yarabujijwe kubera akagambane wavugaga ko yanze gukurikiza amabwiriza y’ikigo ashingiye ku idini ry’Abadive ?ati “Umwana nasanze ngo yashwanye n’ikigo bamubwira kujya kwiyogoshesha adafite amafaranga yo kwiyogoshesha kubera ko atari yakoze ikizamini cya mbere ubwo byabaye ngombwa ko mutahana”.

Ako kanya twahise twumva ko ahinduye impamvu yari yatubwiye mbere ariko nabyo twarakurikiranye kugirango tumenye niba koko umwana yarabujijwe gukora ibizamini bya Leta kubera umusatsi nabyo dusanga umubyeyi wa Kizere Sebahinzi abeshya nkuko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zibivuga ko uwo mubyeyi abeshya agatanga amakuru atariyo.

Ikinyamakuru Umusingi mbere yo kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo cya Murama twashatse kubaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana maze tubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge witwa Jean Paul Byiringiro tumubajije iby’umunyeshuri witwa Kizere Sebahinzi niba azi impamvu yatumye adakora ibizamini bya Leta maze ati “Ngiye kubabwira nk’umuyobozi uhagararireye abaturage mu Murenge wose kandi mbabwire nk’umubyeyi kuko nabonye uriya mubyeyi yarabahaye amakuru atariyo kuko muri iki gihugu ntago umwana yabuzwa gukora ikizamini kubera ngo amaheme y’idini nkuko yabivuze mu binyamakuru ahubwo ntago ashaka kwemera ko umwana we afite ikibazo.

Sibomana Jean Bosco ari kumwe n’umwana we 

Narahagiye umwana nganira nawe ku buryo wamubwiraga ngo injira mu ishuri ukora ikizamini n’abandi banyeshuri akakubwira ati ubwo bakoze buriya nanjye nakoze kuko twese turi umwe imbere y’Imana ubwo se uwo muntu nta fite uburwayi?.

Byiringiro yakomeje avuga ko inzego zitandukanye ziba zihari ntago zakwemera ko umwana adakora kandi yarishyuye amafaranga yishuri ari ku rutonde rwabagomba gukora ibizamini ngo hagire umubuza ibyo ntibyashoboka muri iki gihugu.

Twabajije ubuyobozi bw’ikigo cya  Ecole Secondaire Murama maze umuyobozi wacyo witwa Gatera Theophile avuga ko umubyeyi w’umwana yatanze amakuru atariyo mu binyamakuru ariko ati “Umwana n’umuhanga cyane ahora aba uwa mbere natwe twufuza ko atsinda kandi twizeraga n’ibizamini azabitsinda n’ikigo kikabyishimira ko umunyeshuri wacu yatsinze ntago rero twabuza umwana gukora ikizamini kubera idini kuko ikigo cyacu n’icya Leta ntago gishingiye ku idini nanjye ukiyobora ntago ndi umudeve nkuko yabivugaga ahubwo umwana afite ikibazo na se arabizi ahubwo yashatse kujijisha abantu gusa”.

Umuyobozi wa Ecole Secondaire Murama Gatera Theophile yakomeje avuga ko atari byiza umubyeyi kubeshya kandi mu byukuri inzego zitandukanye z’aba REB ,Akarere n’izindi zitandukanye zari zihari ariko yaraje umwana we aramubwira ko adashaka gukora ikizamini bityo aramutahana naho ibindi byose yarababeshye.

Hari n’ibyo Jean Paul Byiringiro se w’umwana yavuze ko ngo umuyobozi w’ikigo akunda kuba adahari nabyo tukaba twabimubajijeho avuga ko ibyo byose yabivugaga abeshya kugirango yumvikanishe ikibazo ati “Njye akazi kanjye ngakora neza kuko nkora nabi bari kuba baranyirukanye kandi ibyo ubuyobzi bw’ikigo buba buzi imikorere yacu nta kibazo mfite ahubwo nabyumvanye uwo mugabo gusa”.Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kongera kubaza ushinzwe uburezi mu Karere kugirango yongere agire icyo atubwira ku makuru mashya ariko ntibyadukundira.

Andi makuru twashoboye kumenya ni uko Sibomana Jean Bosco ariwe mubyeyi wa Kizere akora ubuvuzi gakondo ku mashyirahamwe ya Nyabugogo ndetse hakaba hari abashaka kubihuza n’ikibazo cy’uburwayi umwana we afite.

Gatera Stanley

3,730 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.