Iyakaremye Papias amennye amabanga uburyo yakoresheje ubwenge yahawe na RPA/RPF mu kuyobora abanyeshuri(Vedio)
— August 25, 2022
Please enter banners and links.
Iyakaremye Papias ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu kiganiro yagiranye na Umusingi TV yavuze ko yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cy’amashuri I Gahini nyuma y’intambara yo kubohora igihugu ariko kugirango abishobore muri ibyo bihe byari bikomeye yabishoboreshejwe ni uko yari yarahawe amahugurwa na Rwanda Patriotic Army (RPA/RPF).
Abanyeshuri baramutinyaga kuko nta mikino yagirango akubahiriza igihe ,abanyeshuri bakerererwaga kugera mu ishuri yabahaga ibihano ariko bakamutinya cyane.
Mu kiganiro kirambuye twagiranye nawe yavuze ko akigera I Gahini aho yigiye amashuri yisumbuye yabanje kuganira n’umuyobozi w’ikigo witwa Dr Karangwa Evaliste amwereka ikarita yari yarahawe ku ikosi bityo amugira umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo.
Reka tubareke mukurikirane ikiganiro cyose mwiyumvire uburyo abisobanura n’icyo kuba umuyobozi byamufashije n’ubwo hari abanyeshuri bashakaga kumugirira nabi.
2,203 total views, 1 views today
Leave a reply