umu amakuru- Ndasaba akazi ko gutoza Amavubi kuko niba abazungu babatsinda nanjye natsindwa nkahembwa | Umusingi

Ndasaba akazi ko gutoza Amavubi kuko niba abazungu babatsinda nanjye natsindwa nkahembwa

Please enter banners and links.

Mu byukuri buri muntu wese ukundi ikipe y’igihugu Amavubi afite agahinda ku mutima we kubera uburyo ikipe itsinda mu buryo budasobanutse.

Njye nasabaga akazi ko kuyitoza kuko imaze gutozwa n’abazungu benshi ariko nta musaruro ufatika yagaragaza ko ikipe ubwo itozwa n’Abazungu byibuze itera imbere.

Reba nk’ubu ivuye muri CECAFA itsinzwe rugikubita Umuzungu uyitoza ngo yari yagiye mu myitozo kugirango yitegure CAN .

Kwitegura CAN wari gutsinda amakipe yo muri CECAFA noneho abantu bakabona ko imyitozo yo kwitegura CAN wayioze neza ndetse no muri CAN uzitwara neza ariko mu gihe ugiye muri CECAFA bagatsindirayo n’ikimenyetso cyerekana ko muri CAN ho bazakunyagira ibitego byinshi.

Ubu njye ikimbabaza n’amafaranga akayabo baguhemba akajya iwanyu kandi akazi karakunaniye bityo nkaba nsaba abashinzwe gutanga akazi ko gutoza ikipe Amavubi bakanyihera kuko ari ugutsindwa no gutsindwa nanjye nagashobora kandi amafaranga agasigara mu gihugu ndetse agafasha bamwe mu banyarwanda.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi

Usaba akazi ko gutoza Amavubi Stanley Gatera

Kugeza ubu abantu baribaza aho bipfira bakahabura niba ari ikibazo cyabatanga akazi?niba hari ikindi kibazo abantu bataramenya?n’iki kishe umupira w’amaguru mu Rwanda?.Ese ubundi mbaze abo bireba abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bagira imihigo nkuko mu zindi nzego bayigira?cyangwa nakarima kabo bikoreramo ibyo bashaka?.

Hashize imyaka myinshi ntabona Perezida Kagame aza ku kibuga kureba umupira w’amaguru ariko se ubundi yabaje aje kureba iki?.

Abafite umupira w’amaguru mu nshingano zabo baabaye bakora cyane ikipe y’igihugu igatsinda ku buryo na Perezida yajya aza kureba umupira w’amaguru dore ko awukunda cyane ariko nigeze kumva avuga ngo naragerageje biranga.

Ikindi nibaza niba abashnzwe umupira w’amaguru bajya bicara bagatekereza uruhare rw’umufana?ese bajya bagenda ngo babaze abantu uko babona ikipe ihagaze?ariko ndabarenganya kuko ibyo byakorwa n’abantu bashaka ko ikipe itera imbere ariko njye ku giti cyanjye iyo ikipe itsindwa kuriya birambabaza kandi nkumva n’abandi babiganiraho batishimye.

Nafashe umwanya ndabitekereza nsanga nkwiye kwandika ngira inama abashinzwe ikipe y’igihugu Amavubi n’abashinzwe gutanga akazi kubutoza ko hari ibyo bakwiye guhindura kuko ikipe gutsindwa nkuko yatsindiwe muri Kenya bibabaje.

Ibitekerezo byanjye ni uko niba binaniranye koko aho kugirango amafaranga muyahe abazungu kandi nta gishya bazanye akazi mwakanyihera kuko byibuze yaguma mu gihugu agateza imbere Abanyarwanda.

Nasanze nta kindi nakora uretse kwandika igitekerezo cyanjye kugirango n’undi wumva abishoboye twafatanya gusaba ak kazi.uwakumva nawe afite igitekerezo uburyo ikipe yacu Amavubi yatera imbere ashobora kunyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com nawe igitekerezo cye tukakigeza ku basomyi b’ikinyamakuru Umusingi.

Nsoza ndasaba Abayarwanda twese ko dusengera ikipe yacu Amavubi kugirango izajye muri CAN ikomeye kandi itsinde kuko iri mu itsinda rikomeye aho iri kumwe na Libya,Nigeri na Equatorial Guinea ubwose murumva ikipe yananiwe gutsinda za Zanzibar izatsinda Nigeria muzi ityaye?niyo mpamvu kugirango ikipe yacu itazaseba hakwiye kugira igihinduka vuba.

Gatera Stanley

543 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.