Perezida Omar Bashir wa Sudan yikanze ibyabaye kuri Mugabe none arashaka kuva ku butegetsi ariko Museveni aracyashaka kuyobora indi myaka
— December 8, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Sudan biravugwa ko Perezida wa Sudan Omar Hassan Ahmad al-Bashir agiye kuva ku butegetsi nyuma y’imyaka 28 yose ku butegetsi akaba yarikanze ibyabaye kuri mushuti we Robert Mugabe wa Zimbabwe none akaba ashaka kuva ku butegetsi mu mahoro.
Omar Hassan Ahmad al-Bashir nyuma yo kubona Moammar Kadafi yishwe kubera kumurwanya kw’Abazungu bamuziza gutinda ku butegetsi kandi igihugu cya Libya yari amaze kugiteza imbere na Robert Mugabe akaba yarakuwe kubera abazungu none al-Bashir yagize ubwoba ko nawe ashobora kuzakurwaho nabi akaba arimo gutegura uwazamusimbura.
Mugihe ba Mugabe na al-Bashir batamerewe neza Perezida Museveni umaze ku butegetsi imyaka iruta iyo al-Bashir amaze ku butegetsi we aracyashaka gukomeza kuyobora indi myaka myinshi kuko ubu muri Uganda hari ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga kugirango Perezida ajye ayobora kugeza apfuye ,mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashaka ko itegeko riguma uko ryari rimeze.
al-Bashir ari mu bashakishwa n’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ashinjwa ibyaha byo guhohotera ikiremwa muntu no kwica abantu ariko bikaba bivugwa ko bamukuriyeho impapuro zimuta muri yombi.
Amakuru avuga ko ibyabaye kuri Robert Mugabe wa Zimbabwe uburyo igisirikare cyamukuyeho ariko nta fungwe nibyo na Bashir ashaka ko uwamusimbura atamufungisha cyangwa ngo ateze ibibazo.

Perezida wa Sudan Omar Hassan Ahmad al-Bashir

Moammar Kadafi wahoze ari Perezida wa Libya wishwe

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe
Omar Hassan Ahmad al-Bashir nyuma yo kubona Moammar Kadafi yishwe kubera kumurwanya kw’Abazungu bamuziza gutinda ku butegetsi kandi igihugu cya Libya yari amaze kugiteza imbere na Robert Mugabe akaba yarakuwe kubera abazungu none al-Bashir yagize ubwoba ko nawe ashobora kuzakurwaho nabi akaba arimo gutegura uwazamusimbura.
Mugihe ba Mugabe na al-Bashir batamerewe neza Perezida Museveni umaze ku butegetsi imyaka iruta iyo al-Bashir amaze ku butegetsi we aracyashaka gukomeza kuyobora indi myaka myinshi kuko ubu muri Uganda hari ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga kugirango Perezida ajye ayobora kugeza apfuye ,mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashaka ko itegeko riguma uko ryari rimeze.
al-Bashir ari mu bashakishwa n’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ashinjwa ibyaha byo guhohotera ikiremwa muntu no kwica abantu ariko bikaba bivugwa ko bamukuriyeho impapuro zimuta muri yombi.
Amakuru avuga ko ibyabaye kuri Robert Mugabe wa Zimbabwe uburyo igisirikare cyamukuyeho ariko nta fungwe nibyo na Bashir ashaka ko uwamusimbura atamufungisha cyangwa ngo ateze ibibazo.
Bitandukanye no muri Uganda aho bivugwa ko Perezida Museveni ashaka ko umuhungu we Maj.Gen.Muhoozi ariwe uzamusimbura ndetse bikaba bivugwa ko abasirikare bakomeye bose Museveni yabigijeyo abandi baricwa.
Abakurikirana ibya politike bavuga ko al-Bashir yemeye kuva ku butegetsi neza cyaba ari ikindi kimenyetso gikomeye kuri Demokarasi muri Africa nyuma ya Nigeria na Kenya n’ubwo bitagenze neza ndetse na Zimbabwe n’ibindi bihugu bike ko Demokarasi yaba irimo gukwira muri Africa hose.
Hari abatangiye kugira inama Perezida Museveni ko nawe yava ku butegetsi hakiri kare kuko uko arushaho gusazira ku butegetsi ni uko azasoza nabi nka Mugabe bafashe ubutegetsi atabizi ndetse nta n’icyo yakora uretse ko bamugiriye imbabazi kandi nababumwatse nabo barakoranye nawe ibyaha bagahitamo kumureka kuko iyo afungwa yari kubavuga nabo bagafatwa bagafungwa.
Naba na Perezida Museveni afite umuhungu wenda uzamusimbura ariko Omar Hassan Ahmad al-Bashir afite abagore 2 ariko nta mwana agira.
Omar Hassan Ahmad al-Bashir umugore we ni mubyara we witwa Fatima Khalid akagira undi witwa Widad Babiker Omer yinjiye afite abana benshi yabyaranye n’umugabo we witwa Ibrahim Shamsaddin wapfuye azize impanuka ya kajugujugu .
Omar Hassan Ahmad al-Bashir yabaye Perezida wa Sudan mu 1989 afite ipeti rya brigadier akaba yaravutse tariki ya 1 y’ukwezi kwa mbere 1944 kugeza ubu akaba nta mwana afite.
Rwego Tony

4,154 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply