umu amakuru- Umusingi

Please enter banners and links.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwashyize u Burundi aho ababutegeka batakekaga, ariko ni rureba nabi ruzisanga rwaratakaje igihe cy’ubusa !

 

Kuva igihugu cy’u Burundi cyajya mu mvururu muri 2014 abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse na LONI byakomeje kwifuza yuko ICC yakora iperereza ryimbitse ikaburanisha ababa barakoze amarorerwa y’ubwicanyi, iyicarubozo, gufunga no guta abantu muri yombi binyuranyije n’amategeko, n’ubundi bugome bwagiye bukorerwa abaturage b’inzirakarengane, harimo no gufata abagore ku ngufu.

 

Ubwo bwicanyi n’andi mabi yose yagombaga gukurikiranwa na ICC ahanini yashinjwaga abantu bakomeye muri leta ya Perezida Nkurunziza waharaniraga gutegeka manda ya gatatu binyuranijwe n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha.

 

Mu gutinya yuko ICC yabakurikirana bikaba byabaviramo gufatwa no gufungwa, ubutegetsi bwa Nkurunziza bwafashe icyemezo cyo gukura u Burundi muri ICC. Ubutegetsi mu Burundi bwakoresheje inzira zemewe n’amategeko bushobora gukura icyo gihugu muri ICC.

 

Icyo ubwo butegetsi bwa Nkurunziza ariko bwibagiwe cyangwa bwirengagije n’uko ICC nayo yemerewe n’amategeko gukurikirana ibyaha byakozwe igihe igihugu cyari kikiri umunyamuryango w’urwo rukiko mpuzamahanga rukorera mu Buholandi. Kuba ibyo byaha abantu barabikorewe u Burundi bukiri umunyamuryango wa ICC bihesha uburenganzira urwo rukiko gukurikirana ababikoze bagacibwa imanza.

 

Iyi ngingo y’uko u Burundi kwikura muri ICC bitazafasha abari muri leta guhunga ubutabera mpuzamahanga ishimwa na benshi ariko hakanibazwa niba koko ICC idashobora kuzananirwa gukurikirana abashinjwa bari mu butegetsi nk’uko byagenze muri Kenya na Sudan ya ruguru.

 

Muri Kenya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida William Ruto bakurikiranwagwa na ICC kubera ibyaha byakozwe nyuma y’amatora ya 2007.

 

Nyuma y’abo bagabo bombi kwitaba urwo rukiko no gukomeza kubakoraho iperereza, ICC yaje gufata icyemezo cyo guhagarika urwo rubanza kuko itashoboraga kubona ibimenyetso bibahama kandi ngo mu by’ukuri byari bihari !

 

Abashinjacyaha muri ICC bavuga yuko abari gushinja Kenyatta na Ruto baterwaga ubwoba cyangwa bagahabwa ruswa ntibemere kuzajya gutanga ubuhamya kandi mbere barabashinjaga ku mugaragaro ! Inzego z’umutekano na za banki nabyo bikanga guha ICC ubufasha bukenewe ngo ibimenyetso bihama abari bakurikiranywe biboneke.

No muri Sudan ya ruguru ni uko. Hamaze igihe ICC yarashyizeho impapuro zita muri yombi Perezida Omar Bashir ariko ntibishoboke, kandi Bashir ajya anyuzamo agakorera ingendo haze y’igihugu. Ngo inzego z’ubutegetsi hagati mu gihugu zibuza abagenzacyaha ba ICC kuba hari icyo bageraho ! Ibyo byatumye ICC ubwayo ihagarika ibyo gukomeza iperereza kubari bakurikiranyweho ibyaha muri Sudan.

 

Nubwo twavuze yuko abantu benshi bishimira yuko ICC igiye gukurikirana abakoze ibyaha bikomeye mu Burundi, birashoboka cyane yuko yahakura umusaruro nk’uwo yakuye muri Kenya na Sudan. Kuba ubutegetsi bwa Nkurunziza buzahisha ibimenyetso cyangwa bugakoresha ubundi buryo bunaniza ICC ntabwo ari ibyo gutekereza gusa, ahubwo umuntu yabifatira urugero ku bindi byagiye bikorwa mu kunaniza imiryango mpuzamahanga gukora ibyo yari yariyemeje gukorera mu Burundi.

 

Ingero ni nyinshi ariko reka dufate ebyiri gusa. Umuryango w’ubumwe bwa Afurika wafashe icyemezo cyo kohereza ingabo zo kubungabunga umutekano mu Burundi, ariko Bujumbura yaje kunangira icyo cyemezo kiburiramo. Nyuma LONI yaje gufata ikindi cyemezo cyo kohereza abapolisi mpuzamahanga mu Burundi gukurikiranira hafi ubwicanyi n’ubundi bugome bwakorerwaga abakekagwa kutavuga rumwe na leta, na none Bujumbura iburizamo ishyirwa mu bikorwa by’icyo cyemezo.

 

Abayobora ICC rero bagomba kwitegura gukora iryo perereza bazi neza yuko Bujumbura izakora ibishoboka byose ngo iryo perereza rifate ubusa !

 

Kayumba Casmiry

535 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.