umu amakuru- Menya uburyo intambara y’isi y’ibihugu uko irwanwa binyuze mu binyamakuru bikomeye | Umusingi

Menya uburyo intambara y’isi y’ibihugu uko irwanwa binyuze mu binyamakuru bikomeye

Please enter banners and links.

Ubu muri iyi minsi haravugwa intambara y’isi yose ariko ikarwanwa inyujijwe mu binyamakuru bikomeye buri gihugu gifite ariko mu Rwanda haribazwa n’iyihe ntwaro bafite barwanisha iyo ntambara haramutse hagize ugaba igitero abinyujije mu bitangazamakuru bikomeye nkuko ahandi baterwa nabo bagatera?.

Kuwa 30 Ukwakira 2017 muri Lemigo hotel hateraniye inama y’abayobozi b’ibitangazamakuru byandika n’ibikorera ku mbuga nkoranyambaga yateguwe na RURA na RMC  ari nabwo habajijwe iki kibazo hashingiwe ko itangazamakuru mu Rwanda ridatera imbere nkuko ahandi ritera imbere cyane cyane iryigenga.

Nyuma y’igihe gito cyane habajijwe icyo kibazo nahise mbona ko iyo ntambara y’ibihugu inyuzwa mu binyamakuru ihari koko ndetse mbona igihugu cya Uganda mu binyamakuru byacyo nka www.chimpreports.com na www.monitor.co.ug harimo inkuru zisa n’izivuga nabi u Rwanda kubera ibibazo bivugwa bya politike hagati y’ibihugu byombi.

Havugwamo ibibazo byinshi aho bavuga ko umunyarwanda wahoze ari umusirikare mu Rwanda Rene Rutagungira yafashwe afatirwa muri Uganda ndetse hafatwa n’abapolisi bakuru muri Uganda bose bagejeje imbere y’urukiko bashinjwa ishimutwa rya Lt.Joel Mutabazi.

Zimwe muri izo nkuru nasomye bigatuma ntekereza kubitangaho igitekerezo havugwamo u Rwanda cyane ,aho havugwa ibibazo hagati y’ibihugu byombi bishingiye kuri Rujugiro n’ubucuruzi bwe byiyongera ku kibazo cya Lt.Joel Mutabazi ,hakavugwamo uburyo u Rwanda rwasabye Uganda kuhashyira ikicaro cya Rwandair ,Uganda iranga biteza ikibazo,havugwamo ikibazo cya Gare ya moshi (Train)aho Uganda izabanza gukora umuhanda wayo uyihuza na Sudan y’Epfo n’ibindi byinshi.

Nahise nsubira ku kibazo ejo mu nama cyabajijwe ngo u Rwanda rutewe binyujijwe mu bitangazamakuru bikomeye rwakwitabaza iki ?rwo iyo ntambara yo mu binyamakuru rwayitsinda?niyo mpamvu njye mbona abashinzwe itangazamakuru bakwiye kurebera muri izo nyungu kuko mbona abashinzwe itangazamakuru basa nkaho iyo nzira batayizi yo kwirwanaho bakoresheje ibinyamakuru mu gihe ahandi ariyo nzira ikomeye barwanisha gutsinda ibindi bihugu haba muri politike cyangwa mu bucuruzi n’ahandi hatandukanye bitewe n’inyungu.

Intambara y’Amarica na Koreya ya ruguru (North Korea)imaze igihe irwanirwa mu binyamakuru bikomeye nka Yahoo ,Reuters ,BBC,ALJAZEERA ,CNN n’ibindi bitandukanye.

Icyambere u Rwanda rukwiye kubaka igitangazamakuru gikomeye gikoresha ururimi rw’icyongereza cyandika n’igikoresha amashusho kuko n’ikibazo cyo kudakoresha icyongereza kirimo kubera usanga ibinyamakuru byinshi byibanda ku rurimi rw’ikinyarwanda mu gihe ahandi bakoresha icyongereza kandi aricyo gikoreshwa hafi ku isi yose mu rwego rwo kugirango kijye kirwanaho nacyo mu gihe hari abashaka kuvuga nabi igihugu kubera inyungu zabo.

Hari abafite ibitekerezo ko no mu Rwanda hakwiye gushyirwaho gahunda yo kubaka itangazamakuru rikagera ku rwego mpuzamahanga mu gihe bibaye ngombwa ko narwo rwirwanaho rukabikora kurusha gukoresha iryahandi n’abanyamakuru bahandi kuko amahanga aha agaciro uvugira igihugu cye kurusha umunyagihugu kindi kuvugira ikindi gihugu cyangwa ikinyamakuru cyo mu kindi gihugu kuvugira ikindi gihugu.

Gatera Stanley

Tel.+250783664450

540 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.