Hatangiye iperereza ku byaha Umugore wa safi yakoze muri Canada n’ahandi hose,ashobora kugarurwa mu Rwanda cyangwa agafungwa
— November 3, 2017
Please enter banners and links.

Polisi yo mu gihugu cya Canada ndetse n’urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka muri icyo gihugu batangiye iperereza ku mugore wa Safi witwa Judith Niyonizera .
Amakuru Ikinyamakuru Umusingi gikesha inzego zishinzwe abanjira n’abasohoka muri Canada ndetse n’umuzungu bahoze babana wotwa Rick Hilton avuga ko hatangiye iperereza kuri Judith kugirango nibasanga hari ibyaha bikomeye yakoze muri icyo gihugu abihanirwe.
Mu bihano ashobora guhanishwa aramutse yarakoze ibyaha bikamuhama ashobora kugarurwa mu Rwanda cyangwa agafungirwa muri Canada kubera ari umunyagihugu ,ubwo bizaterwa n’icyo iperereza rizageraho.Kuri email yandikiwe n’urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka muri Canada ,tumaze kubabaza ko ibimaze iminsi byandikwa mu bitangazamakuru ku isi yose kuri Niyonizera Judith na Safi ndetse na Rick Hilton bavuze ko itegeko muri Canada ritabemerera gutangaza amakuru ku munyagihugu hatarakorwa iperereza bityo amakuru bakaba bazayatangaza nyuma y’iperereza rigiye gukorwa.

Bimwe mu bimenyetso Ikinyamakuru Umusingi gifite bigaragaza ko Rick yaguriraga Judith ateganya gukorana nawukwe


Niyonizera Judith

Rick Hilton


Ibumoso ni Rick Hilton na Judith hagakurikira Safi na Judith
Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyamaze kubona nimero za Polisi ndetse n’uwrego rushinzwe abinjira n’abasohoka kugirango hakorwe iperereza zimwe muri izo zikaba ari izi twahawe rcmp 20171422272 (Royal Canada Mounted Police)Boarder Service file 423182 Calgary Alberta.
Ubu Umuzungu wavuzwe mu binyamakuru bitandukanye ku isi kubera Judith gukorana ubukwe na Safi Madiba kandi uwo Muzungu nawe yarabanaga na Judith ariko Judith akamuhisha ko agiye gukora ubukwe mu Rwanda arimo gukora ibishoboka byose kugirango Judith afungwe cyangwa agarurwe mu Rwanda.
Rick Hilton hari bimwe mu bimenyetso yahaye Ikinyamakuru Umusingi ashaka kugaragaza uburyo Judith Niyonizera yamuhemukiye ,bimwe muri ibyo bimenyetso bigaragza ibyo yamuguriraga ndetse n’amafaranga yavuzwe ko Judith azamwishyura kugeza ubu avuga ko atarayamwishyura.



Hano ngo yarimo kubaririza mu bashuti ba Judith ataramenya ko afite ubukwe na Safi
Ikinyamakuru Umusingi kivugana na Rick Hilton yagize ati “icya mbere nababwira ni uko ubu Safi atakwinjira muri Canada kubera ibyo yakoze we na Judith ikindi Polisi ya hano yatangiye iperereza ku byaha bindi yaba yarakoze haba hano cyangwa mu Rwanda ndetse n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ubu icyo nifuza ni uko uwaba azi ibibi Judith yakoze yabitubwira cyangwa inzego zishinzwe umutekano hano kuko yaraduhemukiye cyane”.
Rick akomeza avuga ko n’undi mugabo wa Judith w’umuzungu nawe bahuye bakaganira ,uwo mugabo Rick atashatse kuvuga amazina ye kubera ko yahahamutse kubera ibyo yahuye nabyo ,basabye izo nzeko gukora iperereza kuri Judith kuko ibyo yabakoreye atari byiza kandi bafite impunginge ko azabikorera n’abandi.
Rick yakomeje avuga ati twifuzaga na Polisi yiyo iwanyu ko yadufasha kumenya aho yakuye amafaranga yaguze inzu yahaye Safi kuko twe inaha iyo uguze inzu werekana aho wakuye amafaranga mu rwego rwo guca ubujura.
Yakomeje avuga ko yizeye ko hari abagira neza bazatanga amakuru kugirango iperereza rikorwe neza ariko ibyo numvise ngo agiye kundega ibyo yarabeshyaga kuko nanjye nashatse umwunganizi mu mategeko ambwira ko ntakibazo kirimo.
Ikinyamakuru Umusingi twashatse kubaza Judith Niyonizera kubimuvugwaho byose dukoresheje whatsapp ariko yanga kugira icyo atubwira ariko ikatwereka ko ubutumwa yabusomye ariko akanga kudusubiza.
Rick yadutangarije ko abantu benshi bamuhamagaye kubera ubukwe bwa Safi na Judith agasaba imbabazi kubera umujinya yagize agashyira hanze amwe mu mafoto yifotoranije na Judith ubwo babanaga ariko nyuma twe yatubwiye ko yisubiyeho ku cyemezo cyo gusaba imbabazi ko yasanze nta mpamvu yo gusaba imbabazi umuntu wamugiriye nabi ndetse yumva ushaka kumujyana mu manza.
Gusa Kuwa 10 Ugushyingo 2017 hagaragaye inkuru zitandukanye ndetse n’itangazo rivuga ko Urban Boys Safi yabagamo izagirana ikiganiro n’abanyamakuru tukaba twiteze ko Safi azagira icyo avuga ku bibazo by’umugore we ndetse n’ibimaze igihe bimuvugwaho we ubwe .
Inkuru z’aba bantu zanditwe mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bityo iyi nkuru ikaba igikomeza kugeza ubwo iperereza rizarangira tukamenya icyarivuyemo.
Gatera Stanley
3,183 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply