umu amakuru- Barindwi bafatanywe bimwe mu byibwe mu ishuri ryo muri Muhanga, mu byafashwe harimo Mudasobwa 9 | Umusingi

Barindwi bafatanywe bimwe mu byibwe mu ishuri ryo muri Muhanga, mu byafashwe harimo Mudasobwa 9

Please enter banners and links.

Ku itariki 13 Nzeri uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga yafatanye abantu barindwi bimwe mu bintu byibwe mu Ishuri ribanza rya Bwirika riri mu murenge wa Cyeza; mu byafashwe hakaba harimo Mudasobwa icyenda zatanzwe muri gahunda ya Mudasobwa ku Mwana (Umunyeshuri).

Ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo ku itariki 10 z’uku kwezi nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi.

IP Kayigi yavuze ko mu byibwe muri iri shuri harimo Mudasobwa 11, telefone 5, indanguramajwi 4, imashini 1 ifotora impapuro, umupira w’amaguru 1, imyenda ya siporo 45, ipaki imwe y’ikiramu z’ubururu, bateri 1 n’indahuzo 2.

Mu bafatanywe bimwe mu byibwe harimo Minani Potien wafatanywe imyenda ya siporo 14 (Imipira n’amakabutura), Nyandwi Hassan wafatanywe mudasobwa 5, Bizimana Egide wafatanywe mudasobwa 1, Mukandamage Epiphanie wafatanywe mudasobwa 1, Gahamanyi Alphonse wafatanywe mudasobwa 1 na Nyandwi Viateur wafatanywe  mudasobwa 1. Kuri aba hiyongeraho uwitwa Nyandwi  Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri iki cyaha.

Yongeyeho ko abibye ibyo bintu bishe idirishya ry’inzu byarimo; hanyuma binjiramo barabijyana.

IP Kayigi yavuze ko aba uko ari barindwi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abagize uruhare mu gukora iki cyaha.

Yavuze ko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage babonye bimwe muri ibyo bikoresho  yibwe iri shuri bakabimenyesha Polisi.

Yagize ati,”Polisi ikibona ayo makuru yakoze umukwabu hafi y’iryo shuri ifatana aba barindwi bimwe mu bikoresho  byahibwe.”

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yagize ati,”Mudasobwa n’ibindi bikoresho byibwe iri shuri bitangwa kugira ngo bifashe abanyeshuri kwiga neza hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu bujura usibye kuba ari icyaha, bunagira ingaruka kuri gahunda ya Leta yo guteza imbere ireme ry’uburezi.”

Abazahamwa n’ubu bujura bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha  mu Rwanda.

 

1,873 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.