umu amakuru- IBURANISHA: Abariwe n’ingona nabo bari mu bishinjwa Sano James no gutuma Abanyarwanda babura amazi. | Umusingi

IBURANISHA: Abariwe n’ingona nabo bari mu bishinjwa Sano James no gutuma Abanyarwanda babura amazi.

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane tariki 14 Nzeri 2017 Sano James wayoboraga WASAC na Emmanuel Kamanzi wa EDCL bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.

Ubushinjacyaha bubwira Urukiko ko bushinja Sano gukoresha nabi umutungo wa Leta byatumye abanyarwanda batabona amazi, ndetse bigatuma hari n’abaribwa n’ingona bagiye kuvoma amazi mu bishanga. Emmanuel Kamanzi we ashinjwa ibyaha byo gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko, kunyereza/kurigisa umutungo wa Leta no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Aba bagabo bombi bafashwe mu cyumweru  cyashize.

Uyu munsi mu rukiko Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Sano ariwe watumye WASAC yishyura amafaranga “y’umurengera” agera kuri 945 504 000 y’ubukode bw’inzu WASAC ikoreramo mu gihe cy’imyaka itatu.

Aya mafaranga ngo yatangwa 26 064 000 yishyurwa buri kwezi mu nzu WASAC ikoreramo bakabibara mu myaka itatu, ko aya mafaranga yatangwaga ari we ubifataho imyanzuro.

Umushinjacyaha yamureze kandi ibyaha bishingiye ku masoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikagira ingaruka ku kugeza amazi meza ku baturage.

Umushinjacyaha yavuze ko ibi ari ugukoresha nabi umutungo, byatumye abanyarwanda batabona amazi, ati “Ubajije buri muntu wese wicaye muri iki cyumba cy’iburanisha bose bakubwira ko bafite ikibazo cy’amazi.”

Mu rukiko abantu bari barimo biganjemo abo mu miryango y’abaregwa bahise bajujura bose batangaye maze umucamanza arabacecekesha.

Umushinjacyaha yagaragaje ko mu ngaruka zo kutagira amazi, hari abaturage bariwe n’ingona bagiye gushaka amazi mu bishanga.

James Sano yahakanye ibyo bamushinja, avuga ko “icyo azira akizi”. Ati “Ni board, niyo iri inyuma yo kumfungisha kandi imyanzuro yose yemezwaga na Board. Byose byabaga ari ibyemezo bya Board, abanyarwanda ntibumve ko arinjye watumye batabona amazi.”

Ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha bwasabye ko Sano James yaba afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 kuko akurikiranyweho ibyaha bikomeye.

Ariko uregwa we asaba urukiko ko rumurekura kuko atacika ubutabera, ndetse atanga ingwateho murumuna we Taratibu Japhet.

Uyu Taratibu abajijwe niba afite imitungo yakwishyura ariya mafaranga Sano ashinjwa aramutse acitse, yasubije urukiko ko afite inzu ebyiri zifite agaciro ka Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’imodoka ebyiri, ku buryo mukuru we aramutse acitse yabyishyura.

Ubu urukiko rukomereje kuri Emmanuel Kamanzi wari umuyobozi w’ikigo gishinzwe iby’ingufu, Energy Utility Corporation Limited (EDCL) nawe wafatiwe rimwe na Sano.

Mu iri iyi minsi usanga abantu bavuga ko ibifi binini byahagurukiwe ndetse ugasanga bavuga ko Perezida Kagame uherutse gutorwa kuyobora igihugu indi myaka 7 atazihanganira buri wese ufite imiyoborere mibi kuko Perezida yifuza icyateza imbere igihugu n’abanyarwanda bikaba byatumye benshi mu bayobozi bagira ubwoba.

 

 

2,235 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.