Menya ibyaha bikomeye Umuyobozi wa Rayon Sports ashinjwa ashobora gukatirwa imyaka 10
— June 7, 2017
Please enter banners and links.

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste, kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta, bishobora gutuma akatirwa kugeza ku myaka 10 mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha.
Kimenyi Vedaste, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize aho yashinjwaga kunyereza umutungo mu kigo cya REG yakoreraga, Yatawe muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Polisi ya Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yatagangarije itangazamakuru ko dosiye ya Kimenyi yamaze no gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Yagize ati: “Afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu kigo cya REG aho dosiye ye twarangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha”.
“Kuri ubu nta byinshi twatangaza kuko byarangije kugera mu bushinjacyaha ni bo bagira icyo bavuga ku birenze ibyo”. Kimenyi Vedaste kuri ubu washyikirijwe Parike ya Rusororo, aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’10 ndetse agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku nshuro ebyiri z’ayo yanyereje kuzamura.
Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.
Kimenyi Vedaste wari watorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2016, yari yakoze impinduka zitandukanye muri iyi kipe zatumye ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, mu gihe ibibazo by’ibirarane byakundaga kuvugwa muri iyi kipe byagabanutse.
3,052 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply