Coaster yagonganye n’igare umunyonzi ahita apfa
— June 7, 2017
Please enter banners and links.

Ahagana saa tatu n’igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2017, nibwo Coaster yari igeze mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi hafi y’urusengero rw’Abadivantisiti yagonganye n’igare ryari ririho abantu babiri rinapakiye amandazi, uwari uritwaye akaba ari we witabye Imana.
Umunyegare utaramenyekana izina wavaga ku Gisozi yerekeza mu mujyi wa Kigali, yagonganye na Coaster ya sosiyete ya RFTC yazamukaga ijya kuri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ahita yitaba Imana.
Biravugwa ko iyi mpanuka yatewe n’uko umunyegare yari yabuze feri bimuviramo kugongana na Coaster.


Iyi mpanuka ikimara kuba, nyakwigendera yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru naho undi musore wari kuri iryo gare ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe ubuvuzi bwibanze.
Bamwe mu bagenzi bagendera ku magare bifuza ko abatwara amagare bazajya bahugurwa ku bijyanye n’impanuka kuko bamwe bava mucyaro baje gushaka akazi bataramenya imihanda bigatuma bakora impanuka bikabaviramo kubura ubuzima bwabo n’abo baba batwaye.
3,549 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply