umu amakuru- Samuel wayoboraga ADEPR yahunze igihugu | Umusingi

Pastor-Samuel-UsabwimanaSamuel wayoboraga ADEPR yahunze igihugu

Please enter banners and links.

Pastor-Samuel-Usabwimana

Amakuru aturuka mu bakirisito mu Itorero rya ADEPR avuga ko uwahoze ayobora iryo torero Usabwimana Samuel yagize ubwoba ahunga igihugu.

Amakuru atangazwa n’inshuti za Samuel avuga ko yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi aho yatinyaga ko azafungwa kubera ibyaha ashinjwa.

Mu bikomeye ashinjwa harimo amafaranga yashyizwe mu kigega CICO arenga Miliyoni Magana ane yose yaburiwe irengero n’ubwo icyo kibazo bakitanaho ba mwana n’ubuyobozi bwa ADEPR.

Umwe mu nshuti za Usabwimana Samuel utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko Samuel akiri umuyobozi wa ADEPR yakoranaga na FDRL ndetse ayo makuru akemeza ko ariyo ibyo byose bikaba byaramuteye ubwoba ahitamo guhungira mu gihugu cy’Ububiligi aho yasanzeyo Nsanzurwimo nawe wayoboyeho ADEPR ufiteyo n’urusengero.

Abasimbuye Samuel bamushinjaga gukorana na FDRL ku buryo byanditswe kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse amaze kuvaho uyu musaza yabujijwe gusengera ku rusengero rukuru biteza umwuka mubi bitewe n’uburyo Abakirisitu bamukundagamo cyane.

Amakuru avuga ko hari inshuti ze ziba I Burayi bamugiriye inama ko naguma mu gihugu amaherezo bazamufunga bityo agira ubwoba ariruka arahunga.

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje gushakisha uko cyavugana na Usabwimana Samuel kuri Telephone igendanwa ariko ntibyakunda tukaba tuzabagezaho inkuru irambuye nyuma yo kumuvugisha kuko tuzamuvugisha uko byagenda kose.

Itorero rya ADEPR hashize igihe kirekire rivugwamo ibibazo bitandukanye kutumvikana ndetse ku buryo hari abitandukanije nabo bitwa Nzahuratorero ndetse n’abandi bahagarariwe na Modeste Uwabimfura na Mitsindo n’abandi ba Pasiteri birukanywe .

Leta ikwiye kureba uburyo yakemura iki kibazo kuko uko iminsi ishira niko havuka ibibazo urugero nka Nzahuratorero imaze gukwira igihugu cyose.

Rwego Tony

3,786 total views, 5 views today

About author

Related Articles

2 Comments

  1. Ndahayo Jean March 4, 2017 at 3:45 pm

    Ntimukabeshyere Umukozi W’imana Ikibatera Kuvuga Ibyobyose Turakizi Samuel Wacu Yari Umuyobozi ukijijwe Kandi Akunda Abakristu be Ureke ibisahiranda ADEPER We Genda Warahombye nako warapfuye kuzuka ntibizapfa kugukundira

  2. Maliya. March 5, 2017 at 12:20 pm

    Uyu MUrongeye muramwibutse?? Muramushakaho iki kweri???? Koko, murashaka kumurega ko yakoze Jenoside yakoreye abatutsi kubera ko mwarangije kumushinja gukorana na FDLR…..
    MUMUHE AMAHOROOOOOO

Reply Cancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.