umu amakuru- Umwongerezakazi Uwamahoro Violette wari waburiwe irengero yafatiwe mu Rwanda agambanira igihugu | Umusingi

Violette-Uwamahoro-Rwanda-police-2Umwongerezakazi Uwamahoro Violette wari waburiwe irengero yafatiwe mu Rwanda agambanira igihugu

Please enter banners and links.

Violette-Uwamahoro-Rwanda-police-2

Uwamahoro Violette Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu nyuma y’uko byabanje kuvugwa ko yaburiwe irengero ari mu Rwanda, ubu akaba  akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.

 Uyu munyarwandakazi ngo yari yaje mu Rwanda, aje mu muhango wo gushyingura Umubyeyi we.

 Polisi y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.

Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.

Violette-Uwamahoro-Rwanda-police-2

Uwamahoro Violette

Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.

Theos-Badege-Rwanda-police

Umuvugizi wa Polisi y’uRwanda ACP Theos Badege

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.

Uwamahoro Violette yashakanye na Rukundo Faustin, bose bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.

 Ikinyamakuru Umusingi kiracyacukumbura kumenya abo bagizi ba nabi bakorana na Uwamahoro abo aribo tukaza kubagezaho indi nkuru nitumara kumenya abo aribo.

 Hashize igihe Polisi ifashe abandi Bayisiramu ibashinja gukorana n’imitwe y’iterabwoba ku isi bakaba bafunzwe .

 U Rwanda hashize iminsi barugera amajanja ariko abantu batandukanye bibaza icyo barushakaho ko nta bukire rugira nka Congo cyangwa Peteroli rugira barashakaho iki?

Muhungu John Kampala

 

2,646 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.