Abayobozi ba RMC basuye abanyamakuru 2 bafunzwe Eminante na Shyaka Kanuma
— March 5, 2017
Please enter banners and links.

Abayobozi b’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, Rwanda Media Commission (RMC) basuye abanyamakuru 2 bafunzwe barimo Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) na Shyaka Kanuma bari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha bakurikiranyweho,babaha ubutumwa bwo gukomera no kwihangana.
Abasuye aba banyamakuru kuri uyu wa 3 Werurwe 2017, ni Barore Cleophas umuyobozi w’uru rwego, Jerome Rwasa, Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa na Jean-Paul Ibambe, Umunyamategeko wa RMC.
Nubwo ibyaha aba banyamakuru bakurikiranyweho bivugwa ko bidafite aho bihuriye n’umwuga wabo, basuwe nk’abantu bakoraga umwuga w’itangazamakuru RMC ishinzwe kugenzura hagamijwe kubihanganisha nabo bakaba batangaje ko bategereje kuburana mu mizi ibyo bakurikiranyweho.
Kanuma na Mugabushaka bishimiye kubona basuwe na RMC bavuga ko
bahumurijwe no kubona abo basangiye umwuga babatekerezaho mu gihe k’ibibazo barimo .
Bavuze kandi ko nta numwe wigeze ahutazwa haba mu ifatwa n’ifungwa ndetse n’uburyo babayeho ntacyo banenga ugereranyije n’ibyo bemererwa nk’imfungwa.
RMC irashimira ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku bwo koroherezwa gusura abanyamakuru.
Gusa kuborohereza n’inshingano zabo zo korohereza buri wese kuko n’abanyamakuru n’abantu nk’abandi ntibakwiye gushimira urwego ko rwaborohereje gusura abanyamakuru nkaho ari igitangaza.
Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) ni umunyamakuru wakoraga kuri Radio na TV10 na ho Shyaka Kanuma yari umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus.
Rwanda Media Commission (RMC) ni urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru umunsi ku wundi n’imyitwarire y’abanyamakuru hamwe no kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.
N’ubwo bavuga ubwisanzure haracyari ikibazo mu gihe itangazamakuru ridatera imbere ahubwo ari ukumva ko habaho ibitangazamakuru byinshi ariko bidatanga umusaruro uhagije.
3,099 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply