Pierrot na Camara batumye Rayon Sports ifata umwanya mbere itsinze Marines, Musanze inganya na APR FC
— November 5, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2016 Ibitego bya Kwizera Pierrot na Moussa Camara bitumye ikipe ya Rayon Sports iyobora shampiyona n’amanota 10, ni nyuma yo gutsinda Marines ibitego 3-0.
Muri uyu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabareye kuri stade Umuganda, wihariwe cyane n’ikipe ya Rayon Sports mu gihe Marines yacungaga Rayon Sports maze igashaka guhanahana umupira ariko bikayigora kuko yarushwaga gukina umupira w’imbaraga kandi wihuse.
Kwizera Pierrot yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa 24 w’umukino ku mupira yahawe na Nahimana Shassir mu gihe kandi uyu mukinnyi yatsinze igitego cya kabiri habura iminota itandatu ngo bajye mu karuhuko.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Moussa Camara yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu.
Uburyo buke bwabonetse ku ruhande rwa Marines ntacyo bwigeze butanga ku buryo bwari guhindura uyu mukino warangiye ari ibitego 3-0.

Ikipe ya Rayon Sports
I Nyakinama, Musanze FC yari yakiriye APR FC banganya 0-0, byatumye APR FC igira amanota umunani mu gihe Musanze FC ifite amanota arindwi.
AS Kigali yanganyije 0-0 na Bugesera i Nyamirambo, Mukura Victory Sports itsinda Kiyovu 2-1, Espoir FC yanganyije n’Amagaju 1-1 i Rusizi mu gihe Kirehe FC yakiriye Etincelles FC, iyitsinda 2-1.
Muri iki cyumweru hari byinshi byahindutse amakipe amwe atungura ayandi ariko Abafana ba Rayon Sports bo bakaba bizeye ko ikipe yabo izakomeza kuyobora urutonde kugeza itwaye igikombe cya shampiyona.
Ntitwashoboye kuvugana n’abatoza b’amakipe yakinnyi uyu munsi ariko aho biri bukundire turabageza ibyo bavuze nyuma y’imikino kuko hari abagiye batungurwa ,abandi nabo baratsinda biba ibyishimo.
2,495 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply