Gen Julius Oketta yitabye Imana
— November 6, 2016
Please enter banners and links.

Maj Gen Julius Oketta, wari umusirikare mu ngabo za Uganda, UPDF yitabye Imana, aho bikekwa ko yishwe n’umutima.
Oketta wari umuhuzabikorwa wungirije w’ibikorwa bigamije kuzamura ubukungu, yapfiriye mu bitaro bya Kadic biri mu mujyi wa Kampala umunsi w’ejo Kuwa 5 Ugushyingo 2016, afite imyaka 60 y’amavuko nk’uko ikinyamakuru The Monitor cyabitangaje.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda Lt. Col Paddy Ankunda yemeje iby’uru rupfu avuga ko abaganga batangiye gupima icyaba cyateye urupfu rwe, gusa amakuru aturuka mu bandi bantu avuga ko ashobora kuba yishwe n’umutima.
Gen Oketta yigeze kuba umuyobozi ushinzwe ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa mu by’ubutabazi bwihuse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Yigeze guhagararira ingabo za Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu. Iyo mirimo yiyongera ku yindi yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Kuva mu 1989 kugera mu 1993, yari umuyobozi w’ingabo muri diviziyo ya gatandatu y’ingabo ziharanira kubohora Uganda (National Resistance Army-NRA).
Hagati ya 2001 -2003, yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ibikoresho mu ngabo za UPDF, ayobora Ibiro bishinzwe imikoranire y’ingabo za Uganda n’izindi nzego muri Sudani.
Mu bindi bikorwa yakoze harimo icyo kuba umuganga mu bikorwa by’ubutabazi byahuruje ingabo z’umuryango wa Afurika Yunze ubumwe zigiye gutabara abari bahuye n’icyorezo cya Ebola mu bihugu by’Afurika y ‘Iburengerazuba muri 2014, aho yaje guhabwa umudari w’icyubahiro na Perezida wa Liberia kubera uruhare rwe mu kurwanya Ebola.
Aheruka kumvikana mu ruhame avugira kuri radio Kfm ishami ryayo rya Uganda, ku kibazo cy’imyigaragambyo muri kaminuza ya Makerere n’ifungwa ryayo.
2,690 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply