Uruganda Nyagatare Rice Mill rwafashe ingamba zo guteza imbere abahinzi b’umuceri.
— March 9, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Werurwe 2020 bamwe mu bahinzi b’umuceri batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bishimiye icyemezo cy’umushoramari ugura umuceri bahinga.
Ikinyamakuru Umusingi cyasanze abahinzi baganira ku buhinzi bwabo bw’umuceri mu Karere ka Nyagatare aho bavugaga ko Uruganda rw’umuceri rwa Nyagatare Rice Mill hari ibyo rwemeye kubafasha mu rwego rwo kubateza imbere ndetse no guteza imbere umusaruro uva mubyo bahinga.
Byatumye dushaka kubaza nyiri Uruganda rwa Nyagatare Rice Mill Basabira Laurent maze atubwira ko hari ingamba nyinshi zafashwe mu rwego rwo gufasha abahinzi no guteza imbere umusaruro w’umuceri.
Basabira yagize ati “Mu rwego rwo kuzamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi twemeye kwishyura Abafashamyumvire mu gihe cy’umwaka ndetse no mu isasura twemeye ko abahinzi tubongeza amafaranga atanu kuri buri kiro kandi hari n’izindi ngamba nyinshi dufite tukiganiraho”.

Umuceri umaze gutunganywa mu ruganda

Zimwe mu mashini zikoreshwa mu ruganda rutunganya umuceri




Imashini zitunganya umuceri mu ruganda rwa Nyagatare Rice Mill


Yakomeje avuga ko ari ibintu bamaze kuganiraho n’Amakoperative 5 mu Karere ka Nyagatare arimo P8 Muvumba ,CODIRIVAM,COPRPRIKA ,COPRIMO na CORVNY.
Umwe mu bahinzi b’umuceri wanze ko dutangaza amazina ye yagize ati “Twishimiye ingamba z’umushoramari Basabira kutwishyurira abafashamyumvire kuko badufasha byinshi mu buhinzi bwacu kandi iyo badufashije tureza umusaruro ukaba mwinshi ndetse n’uruganda rukabona umusaruro mwiza kandi mwinshi”.
Abafashamyumvire n’abantu bafasha abahinzi guhingira ku gihe ,bagafasha abahinzi gutera umuti mbese gukurikirana igihingwa kugeza cyeze bityo rero uruganda rwa Nyagatare Rice Mill rukaba rwifuza ko abahinzi bagira umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Twashatse kubaza bamwe mu bayobozi mu Makoperative azafashwa n’uruganda rwa Nyagatare Rice Mill maze tuvugana na Sylidio Habarurema maze avuga ko aribyo koko uruganda rwabemereye kuzishyura abafashamyumvire mu gihe cy’umwaka ati “Ibindi wenda ni gahunda z’umusharamari ntarazitugezaho ariko ibyo twaganiriye bikemezwa ni ukwishyura abafashamyumvire”.
Aba bahinzi b’umuceri twasanze baganira kuri izi ngamba bavuga ko bashimira Basabira Laurent agerageza kubafasha no kubateza imbere ugereranije n’andi Makoperative usanga afite ibibazo byinshi nko kwishyura abahinzi batinze kandi abahinzi baba bakeneye amafaranga yo gukoresha mu buzima busanzwe.
Gatera Stanley
3,339 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ifaranga ry’u Rwanda kuki ryaguye cyane muri Uganda?
KAGERA VTC yatanze telephone 233 zizifashishwa muri “irrigation”
Waba uzi impamvu nta modoka inyura kwa Nyirangarama itahahagaze?
Nyarugenge: Abazunguzayi barakangurirwa kugana amasoko ya bubakiwe mu rwego rwo kubaka Kigali icyeye kandi itekanye hirindwa COVID 19.
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply