KAGERA VTC yatanze telephone 233 zizifashishwa muri “irrigation”
— April 9, 2021
Please enter banners and links.

Kuwa 6 Mata 2021 KAGERA VTC yashyikirije telefone zigezweho (smart phone) bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, izi telefone zizifashishwa mu bijyanye no kumenya amakuru ajyanye no kuhira imyaka.
Izi telefone zizifashishwa mu kuhira imyaka kugira ngo abaturage bazibone, babanje guhabwa inguzanyo na SANGWA SACCO GAHENGERI yo mu Murenge wa Gahengeri kugira ngo bashobore kubona amafaranga yo kuzigura, bikorwa ku bufatanye na KAGERA VTC.
Eric Karinganire Umuyobozi wa Kagera VTC yavuze ko mu Murenge wa Gahengeri babanje gutanga telefone 233, hakaba hazatangwa izigera mu 1,300 muri uyu Murenge naho mu Karere kose ka Rwamagana hakazatangwa izigera ku bihumbi 20.
Karinganire yavuze ko mu byatumye iki gikorwa gihera mu Murenge wa Gahengeri ari uko uri mu yabimburiye indi kwemera uyu mushinga ugamije kuzamura ubihinzi hifashishijwe kuhira imyaka, ikindi akaba ari ukubera ko ari Umurenge utagira amazi, yagize ati “twifuje gutangirira mu Murenge wa Gahengeri kugira ngo bikwire n’ahandi hose ni umurenge ufite abahinzi benshi b’umwuga kugira ngo dutangize iki gikorwa cy’ubuhinzi bw’ikoranabuhanga kuko mu bihugu byateye imbere nibyo bigezweho ”.
Kagera VTC ikaba iteganya gutanga telefone za Mara Phones ibihumbi magana atatu mu Turere turindwi two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Aba baturage bazafashwa kumenya uko Telefone ikoreshwa mu bijyanye no kuhira imyaka imashini zicukura amazi nizimara kugera mu Rwanda.
Karinganire Eric avuga ko nyuma y’umwaka umwe umusaruro wo kuhira imyaka hifashishijwe imashini zabugenewe uzaba watangiye kuboneka.
Rugwizangonga Cleoface umuhinzi wo mu Murenge wa Gahengeri uhagarariye itsinda ry’abahinzi yatangarije ikinyamakuru Umusingi ko yishimiye umushinga wo kuhira imyaka ugiye gutangizwa mu Murenge wabo kuko uzabafasha gukemura ikibazo bakundaga kugira mu gihe cy’izuba ryinshi, ati “twahingaga imvura yahagarara tugahagarika ubuhinzi ariko ubu buzajya bukomeza, igihe cyose tuzajya duhinga nta kibazo dufite”.
Yakomeje avuga ko bajyaga bumva ko bazakoresha Telephone mu kuhira imyaka yabo akumva iryo koranabuhanga atazi ukuntu rikora guhuza Telephone n’amazi bidahura ariko bakaba bababwiye uburyo bikorwa yumva bishoboka kandi barabyishimiye.

Eric Karinganire Umuyobozi wa Kagera VTC Ltd asobanurira abaturage ba Gahengeri akamaro ka Smart Phone mu buhinzi

Rugwizangonga Cleoface uhagarariye itsinda ry’abahinzi avuga uburyo yishimiye kwakira Telephone

Umuyobozi w’Umurenge wa Gahengeri Ntambara Allan afatanije n’umuyobozi wa Akagera VTC gutanga Telephone
Nteziryayo Emmanuel umuhinzi wo mu Kagari ka Kibare,Umurenge wa Gahengeri avuga ko akimara kumva uyu mushinga yumvaga udashoboka akaba yishimira ko wihuse,akaba yishimira ko iyo telephone yahawe izabafasha muri byinshi kugira ngo ubuhinzi bwabo burusheho gutera imbere.
Nteziryayo avuga ko nta “Smart phone” yari afite, bityo akaba yizeye ko izamufasha muri byinshi.
Ntambara Allan Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri yabwiye abanyamakuru ko igikorwa cyo gutanga “smart phone” bacyakiriye neza kuko bagize n’amahirwe kigatangirira mu Murenge wabo kuko abaturage ba Gahengeri bumvise iterambere Igihugu kirimo, ati “iterambere ry’Akarere ka Rwamagana ni iterambere ry’Igihugu”.

Akomeza avuga ko kuba Akagaera VTC yarahereye mu Murenge wabo ari uko abaturage bumvise umushinga vuba kandi bashyira mu bikorwa ibisabwa vuba harimo gukorana na SACCO tukaba twishimira ko Umurenge wacu ugiye guteza imbere ubuhinzi mu buryo bwihuse.
Uyu muyobozi yashimiye abahinzi ba Gahengeri bashoboye kumva uyu mushinga kuko uyu Murenge ari uw’ubuhinzi n’ubworozi.


Mukiza Moise umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’amakoperative yashimiye abaturage ba Gahengeri bashoboye kumva uyu mushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi binyuze mu kuhira imyaka.
Mukiza avuga ko afite icyizere ko n’abandi baturage bo mu yindi mirenge bazagenda bumva ibijyanye n’uyu mushinga ugamije gukoresha imashini zabugenewe mu kuhira imyaka.
Imashini zizakoreshwa mu kuhira imyaka mu Ntara y’Iburasirazuba zimwe zizaturuka mu Buhinde izindi zizaturuka mu Bushinwa nk’uko Eric Karinganire Umuyobozi wa KAGERA VTC yabibwiye abaturage ba Gahengeri.
Sosiyete ikora itelefone mu Rwanda yitwa “Mara Phones Rwanda Ltd” yasinye amasezerano y’imikoranire na Kampani yitwa “KAGERA VTC Ltd” mu mushinga wayo wo kuhira (irrigation) imyaka hakoreshejwe imashini zikurura amazi mu butaka, uwo mushinga ukazakorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere turindwi.
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 16 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cya Mara Phones kiri ahagenewe inganda i Masoro.
Gatera Stanley
2,856 total views, 5 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Abashaka I Farm,ubutak byo kugura cyangwa amazu cyangwa ugurisha dore aho wasanga ibyo ushaka byose
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply