Menya abo Perezida Kagame yahaye akazi muri Guverinoma barimo Dr Ngabitsinze, Urujeni na Mukama Abbas
— March 9, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 9 Werurwe 2020 Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma mu mpinduka nshya zakozwe na Perezida Kagame aho yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu gihe Bakuramutsa Feza Urujeni wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.
Muri izi mpinduka kandi Mukama Abbas wari umaze igihe asoje manda nka Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko – Umutwe w’Abadepite – yagizwe Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bisa na yo, asimbuye Musangabatware Clément.
Impinduka nshya zatangajwe kuri uyu wa Mbere, zigaragaza ko Dr Ngabitsinze wari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC, mu Nteko Ishinga Amategeko, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi; umwanya utari usanzwe ufite umuntu muri iyi minisiteri.
Dr Ngabitsinze si mushya mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, kuko yize ibijyanye n’uru rwego aho afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.



Bakuramutsa Feza Urujeni, yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Asanzwe ari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yatangaga n’ubundi amasomo y’ubuhinzi. Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.
Naho Bakuramutsa Feza Urujeni wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibiro bya Perezida wa Repubulika, yabaye Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation. Yanabaye Intumwa y’u Rwanda yungirije mu Muryango w’Abibumbye.
Undi wahawe umwanya ni Mukama Abbas wari umaze imyaka ibiri nta mwanya afite nyuma y’imyaka 18 mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite.
Yagizwe Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bisa nayo, asimbuye Musangabatware Clement wari kuri uyu mwanya. We aheruka kurangiza manda.
Uwingeye Joyeuse wakoraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu ishami rishinzwe ibijyanye n’imenyekanishabikorwa, we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta, RPPA.
Abandi bahawe imyanya ni abagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’indege, iyobowe na Niyonkuru Zephanie mu gihe abongerewe manda ku mwanya w’abagize Komite itoranya ku mwanya w’ubukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu aho Umuyobozi wayo Kayijire Agnes.
5,448 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply