umu amakuru- Waba uzi impamvu nta modoka inyura kwa Nyirangarama itahahagaze? | Umusingi

Waba uzi impamvu nta modoka inyura kwa Nyirangarama itahahagaze?

Please enter banners and links.

Abantu benshi bagenda mu modoka zitandukanye babona zigera kwa Nyirangarama (Sina Gerard)zigahagarara bakajya kugura ibyo kurya no kunywa ariko biragoye cyangwa ntibishoboka kubona imodoka itwaye abagenzi ihanyura idahagaze.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko mu bizi kibageza amakuru aba agezweho ndetse acukumbuye cyangwa asesenguye yizewe cyashatse kumenya impamvu buri modoka ihahagarara aribyo muri busome muri iyi nkuru.

Ikintu cya mbere twashoboye kumenya tumaze kuganira n’abasheferi batandukanye n’ubwo batifuje ko amazina yabo atangazwa ariko icyo batubwiye ni uko ibicuruzwa byo kwa Sina Gerard biryoha kandi biba ari umwimerere cyane cyane ibiribwa birimo inyama,ibirayi ,ibigori byokeje,imbuto n’ibindi bitandukanye.

Umwe mu bashoferi twaganiriye yagize ati “Ikirayi cyo kwa Nyirangarama kiba kiryoshye kuko kiba cyavuye mu murima uwo munsi ntabwo bagira ibirayi biba bimaze iminsi bivuye mu murima kandi byotswa n’abantu bazi kotsa kimwe n’inyama nazo ntabwo ari zazindi ziba zimaze iminsi muri Furigo ahubwo batwokereza iz’uwo munsi n’iyo mpamvu dukunda kuhahagarara kuko tuba dukeneye inyama ziryoshye zikiri fresh kabisa”.

Kwa Nyirangarama

Undi nawe yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko impamvu buri modoka ihahagarara Sina Gerard yabemereye icyo kunywa cy’ubuntu ati “Urumva ari wowe uri umushoferi wahanyura udafashe ako kunywa?n’iyo mpamvu tuhagera tugahagarara n’ubwo n’abagenzi baba bashaka kwigurira nabo ibyo kurya cyangwa byo kunywa”.

Ikinyamakuru Umusingi ubwo cyaganiraga na Sina Gerard Kuwa 23 Nyakanga 2020 cyamubajije byinshi bijyanye n’ubucuruzi bwe n’uburyo ateza imbere abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi atubwira igituma agira abakiriya benshi birimo no guha abashoferi ibyo kunywa by’ubuntu.

Hari byinshi umuntu ushaka gucuruza agize Imana agahura na Sina Gerard bakaganira yamwigiraho kuko n’umugabo uzi gucuruza ndetse azi no kwamamaza ibicuruzwa bye.

Urwagwa ruryoshye kandi rukunzwe cyane

Sina Gerard afashe akabanga

Nyuma yo kumva ko buri mushoferi ugeze kwa Nyirangarama akahahagarara ahabwa icyo kunywa cy’ubuntu ushobora kwibaza amafaranga Nyarangarama ku munsi atanga muri ibyo byo kunywa atanga ku buntu uko angana ,n’ubwo ushobora kumva ko ari menshi ariko mu bucuruzi umenye ko ushora kugirango nawe ubone amafaranga ariyo mpamvu Sina Gerard abona amafaranga menshi kuko nawe aba yayashoye.Igitangaje kuri Sina Gerard kandi gishimishije ni uko no mu buhinzi ari uko usanga atanga amafumbire y’ubuntu mu baturage agamije ko abaturage beza imyaka neza akabona aho abigura bivuze ko yaba umuturage uhawe ifumbire aba atejwe imbere kuko ayo yari kugura ifumbire ayaguramo ibindi bityo yakweza imyaka nawe akayigura ku muturage ku buryo bumworoheye.

No mu bworozi Sina Gerard aha abaturage inka zikabaha amata abana babo ntibarware bwaki cyangwa ntibagwingire kandi ayo matungo akabaha n’ifumbire bagashyira mu mirima yabo ikera neza .

Abakozi be usanga abenshi baba barize mu mashuri ye cyangwa bakiri n’abanyeshuri bakiga mu ishuri ibijyanye n’ibyo akora bakaza no kubikora kugirango ibyo bize mu ishuri babashe no kubyikorera ,uretse ko afite n’abanyeshuri yigisha ku buntu.

Mu nkuru ya mbere twanditse ku bikorwa bya Sina Gerard twababwiye ko dukurikije ibyo Sina Gerard yatubwiye akora cyeretse wanditse igitabo cy’amapaji menshi nibwo byose wabivuga ariko inkuru zo wa kwandika nyinshi cyane bityo tukazakomeza kujya tubagezaho bimwe mu bikorwa bya Sina Gerard.

Ntitwarangiza tutababwiye bimwe mu bicuruzwa bya Sina Gerard birimo Akarusho,Akabanga,Akandi,Agashya,Mayoneze yitwa Ako,Akacu,Amata n’ibindi byinshi.

Gatera Stanley

1,288 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.