
Gen. Muhoozi Kainerugaba yatabukiye Polisi kubera umuhanzi Bebe Cool watewe amacupa y’amazi
— March 9, 2020

Please enter banners and links.
Kuwa 7 Werurwe 2020 umuhanzi Cindy Sanyu ukunzwe cyane muri Uganda no mu bindi bihugu harimo n’uRwanda yakoze igitaramo kiswe Boom Party Concert kitabiriwe cyane mu mugi wa Kampala ahitwa Lugogo Cricket Ovo.
Muri icyo gitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi Bebe Cool yagiye kurubyiniro abafana batangira kumutera uducupa tw’amazi nk’ikimenyetso ko batamukunda cyangwa badashyigikiye ibikorwa bye bya politike aho avugira Ishyaka rya NRM riri kubutegetsi .


Uyu muhanzi impamvu abafana mu bitaramo bitandukanye ajyamo bakamutera amacupa ni uko yigeze guishaka guhangana n’undi muhanzi witwa Bobi Wine uyu akaba ari Umudepite wa Kamwokya ndetse akaba aziyamamariza kuyobora Uganda mu matora ateganijwe umwaka utaha wa 2021.
Bobi Wine kubera gukundwa cyane n’urubyiruko rwinshi ikaba ariyo mpamvu ushaka kumurwanya ari umuhanzi mugenzi we ahura n’ibibazo nk’ibyo byo guterwa amacupa ari kuri stage kuko si ubwa mbere Bebe Cool atewe amacupa kuko bwa mbere yatewe amacupa Polisi n’iyo yamutabaye imukura kuri stage babona bimaze gukomera.
N’ubu muri iki gitaramo cya Cindy abafana bamuteye amacupa menshi kugeza ubwo DJ yahagaritse gucuranga ndetse Bebe Cool ava kuri stage aragenda bigaragara ko abahanzi muri Uganda bavanga umuziki na politike aribyo bamwe bashobora kwangiza umwuga wabo bakurikiye agafaranga.
Gen Muhoozi Kainerugaba akaba yanditse kuri twitter ye avuga ko atumva impamvu Polisi naba Kanyama batahaye Bebe Cool umutekano bakareka abantu badasobanutse yise Hooligans bakinjira mugitaramo bagatera Umuhanzi Bebe Cool yavuze ko ari umwe mu bahanzi bakomeye ati ubutaha ntibizongere.
Twabibutsa ko Gen Muhoozi Kainerugaba ari umuhungu wa Perezida Museveni ndetse akaba umujyanama we mu by’umutekano ndetse hakaba hari amakuru avuga ko ashobora kuzasimbura se ku ntebe yo kuyobora icyo gihugu aribyo abantu badashaka.
Muhungu John-Kampala
3,864 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply