umu amakuru-  Rayon Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC nyuma y’imyaka 11itagikoraho. | Umusingi

Bakame-asoma-igikombe-cyAmahoro-batwaye  Rayon Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC nyuma y’imyaka 11itagikoraho.

Please enter banners and links.

Bakame-asoma-igikombe-cyAmahoro-batwaye

 

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wahuje ikipe zihora zihanganye hano mu Rwanda, Rayon Sports na APR, warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1 ku busa bwa APR maze ihita itwara igikombe cya gatatu mu mateka.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga saa cyenda n’igice nibwo aya makipe yahuriye kuri stade amahoro I Remera kugira zisobonuremo uwegukana igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka 2016.

Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi aho amakipe yombi yari yaje ashaka intsinzi haba ku ruhande rwa APR FC  no ku ruhande rwa Rayon Sports buri yose ishaka kureba uko yabona igikitego.

Abakinnyi-bafata-positeri-zitandukanye

Rayon Sports FC

Uyu mukino waranzwe no gushyamirana  kwa hato na hato ku bakinnyi ba APR FC na Rayon Sports byanatumye umukinnyi myugariro wa APR FC Emery Bayisenge ku munota wa 27ahita avanwa  mu kibuga kubera amakosa yari amaze gukora umusifuzi akamuha ikarita y’umuhondo,akongera gukora irindi akamwihanangiriza maze umutoza Kanfir agahita amusimbuza mu kwirinda ko yabona ikarita itukura.

Umukino wakomeje gukinwa harimo gukandagira bidasanzwe no gushyamirana gukabije cyane cyane ku ruhande rw’abakinnyi b’APR FC batashakaga gutsindwa ku ncuro ya kabiri dore ko Rayon Sports yari yabatsinze ibitego 4-0 mu mukino wa shampiyona uheruka kubahuza.

APR-FC-yatangiye-mu-kibuga

APR FC

Umukino wakomeje gukinwa Rayon Sport isatira cyane izamu ry’APR FC ariko ab’inyuma bakihagararaho dore ko bakinaga ari ba myugariro batanu bose mu gihe ku ruhande rwa Royon hasatiraga  rutahizamu  Diara gusa.

Umukino wakomeje APR nayo inyuzamo ikataka meza igice cya mbere kirangira amakipe yombi aganya 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse mu kibuga mu minota ya mbere APRFC ariyo ubona ko yataka ishaka igitego ariko Rayon sport ikihagaraho, iminota isanzwe y’umukino yaje kurangira nta kipe itsinze maze hongerwaho iminota 4.

Umukino ugana ku musozo ku munota wa 92 ibintu byaje guhinduka ubwo umusore wa APR FC Benedata Jamvierl yaje gukora ikosa yamburwa umupira n’umusore Mugheni Fabrice agahereza Kwizera Pierrot waje gutera ishoti rikomeye mu izamu ry’APR FC umuzamu Kwizera Olivier  wafatiraga APR FCakawugaru maze ugasanga Ismalia Diara ari wenyine ahita awohereza mu rushundara, ikipe ya Rayon Sports iba ibonye igitego mu minota ya nyuma cyatumye umukino urangira gutyo.

Rayon Sport yatwaye igikombe yahawe miliyoni 8 n’igikombe ,APR FC yabaye iya kabiri yahawe miliyoni 4 naho A S Kigali yaje gutwara umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Espoir igitego kimwe ku busa mu mukino wari wabanjirije uyu wa Rayon Sport na APR FC yahawe miliyoni 1 n’ibihumbi 500.

Iki gikombe Rayon Sport igitwaye nyuma y’imyaka 11 yose itagitwara kuko yaherukaga kugitwara mu mwaka wa 2005,naho umutoza Uwimana Abdoul  akaba agitwaye atoza ikipe ya Rayon Sport akaba yaranagitwaye ayikinira ndetse yanagitwaye akina muri APR FC.

ZIGAMA Theoneste.

3,471 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.