umu amakuru-  Supermarket iherereye hafi ya Civitas Hotel yahiye iba umuyonga | Umusingi

CV1  Supermarket iherereye hafi ya Civitas Hotel yahiye iba umuyonga

Please enter banners and links.

CV1

 

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2016, iduka ryacururizwagamo ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye (Supermarket) riherereye i Remera ku Gisimenti, ryafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari birimo birashya  bihinduka umuyonga.

Iri duka ryahiye rizwi nka Sahani Supermarket Ltd, riri hafi ya Civitas Hotel i Remera ku Gisimenti, muri metero nkeya uvuye kuri hoteli Chez Lando, ahaherutse naho kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu minsi micye ishize, n’ubwo ho hahiye gusa icyumba cy’inama.

Iyi nkongi y’umuriro yatangiye mu masaha ya mugitondo cya kare, yibasiye ibyari biri muri Supermarket  byose birashya biba umuyonga, Polisi ikaba yabashije kuzimya ariko yahageze ibyinshi byari byamaze gushya .

Cv

Cv33

CVv

Cv33

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kubaza nyiri Supermarket kuri Telephone ye igendanwa ariko atayitaba kimwe n’umuvugizi wa Polisi Umujyi wa Kigali nawe ntitwashoboye kumubona ku murongo wa Telephone.

Umwe mu bari bari aho iyo Supermarket iherereye I Remera yagize ati twagiye kubona tubona umwotsi urazamuka ari mwinshi nibwo twamenye ko inzu ihiye.

Umusingi1@gmai.com

 

2,435 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.