umu amakuru- Umukinnyi wa Man City Aguero yakoze impanuka y’imodoka ye ihenze ajya mu myitozo | Umusingi

Umukinnyi wa Man City Aguero yakoze impanuka y’imodoka ye ihenze ajya mu myitozo

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 16 Ukwakira 2019 rutahizamu w’ikipe ya Man City Kun Aguero yakoze impanuka y’imodoka ye ihenze ubwo yajyaga mu myitozo .

Aguero imodoka ye yagonze cyane ndetse ipine irangirika cyane nkuko bigaragara mu mafoto ariko Aguero we akaba ntacyo yabaye uretse imodoka ye yomubwoko bwa Range Rover igura  £150,000 LUMMA CLR SV Range Rover Sport yangiritse agakomeza akajya mu myitozo ntacyo abaye.

Man City iri ku mwanya wa 2 n’amanota 16 ikaba irushwa na Liverpool iri ku mwanya wa mbere amanota 8 kuko Liverpool ifite amanota 24.

Man City izakina kuri uyu wa 6 na Chrystal Palace izaba iri mu rugo abantu bakaba batangiye kuvuga ko Man City ishobora kongera gutsikira kubera ko Chrystal Palace izaba iri mu rugo kandi nayo itoroshye kuko iri kumwanya wa 6 inganya amanota na Leicester iri ku mwanya wa 4 kuko zose zifite amanota 14.

4,196 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.