umu amakuru- Dr Iyamuremye Augustin amaze gutorerwa kuba Perezida wa sena y’u Rwanda aka kanya | Umusingi

Dr Iyamuremye Augustin amaze gutorerwa kuba Perezida wa sena y’u Rwanda aka kanya

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 17 Ukwakira 2019 Dr Iyamuremye yatowe ku majwi 25 mu nteko y’abatora igizwe n’abasenateri 26, mu gihe uwo bahatanaga Kalimba Zephyrin we yabonye ijwi rimwe.

Umuhango wo kurahira wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Dr Iyamuremye w’imyaka 73 y’amavuko, ni impuguke mu buvuzi bw’amatungo, akaba yaragiye akora imirimo itandukanye muri leta, harimo no kuba yarigeze kuba senateri.

Madamu Espérance Nyirasafari yatorewe kuba visi perezida wa Sena ushinzwe amategeko, Alvera Mukabaramba atorerwa kuba visi perezida ushinzwe imari n’abakozi.

Dr Iyamuremye(Internet)

Abasenateri batorerwa manda y’imyaka umunani. Iyi ni sena ya gatatu ibayeho kuva mu 2003.

Bwana Iyamuremye ni umwarimu muri kaminuza wabaye umunyapolitiki amenyekana cyane mu ishyaka PSD, mu 2017 nk’umwe mu bayobozi ba PSD ni we watangaje ko iri shyaka rizashyikira Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017

Yabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku gihe cya Perezida Pasteur Bizimungu kugeza guverinoma isheshwe mu 2000.

Kuva mu 2015 yari umuyobozi w’urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye.

Umwanya yatorewe uyu munsi awusimbuyeho Bernard Makuza wari uri kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

Perezida Kagame warahije abaherutse gutorwa akaba yagize Ati “Twateraniye hano mu muhango wo kwakira indahiro y’abasenateri bashya, y’umugaba w’ingabo zishinzwe kurinda ikirere cy’u Rwanda, iy’Umuyobozi wa RGB n’uy’umwungirije. Ndagira ngo mbanze nshimire abamaze kurahira no kuba abo barahiye biyemeje gukomeza gukorera igihugu cyacu, ndashimira kandi na Perezida wa Sena na ba Visi Perezida bamaze gutorerwa kuyobora uwo mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.”

3,921 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.