Wayne Rooney yatawe muri yombi n’imodoka ye irafatwa
— September 1, 2017
Please enter banners and links.

Wayne Rooney ukunze kwitwa Papa Kayi wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse n’ikipe ya Man United yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, akurikiranyweho gutwara imodoka yasinze.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ubarizwa mu ikipe ya Everton muri iki gihe, yafashwe na polisi mu ijoro ryo kuwa Kane, tariki 31 Kanama 2017, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Mirror.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko yafatiwe n’ahegeranye n’urugo rwe amaze imyaka irenga 12 atuyemo mu gace ka Cheshire ubwo yari yasohotse. Aho yafatiwe hanegeranye n’ikibuga cya Finch Farm ikipe ya Everton yitorezaho.

Rooney atwaye imodoka ye

Imodoka ya Polisi yamufashe atwaye avuye mukabyiniro yasinze

Gereza aho Rooney yari afungiye n’imodoka ye

Uwo n’umwunganizi wa Rooney umushakira isoko ry’amakipe aba amushaka ahageze kumureba

Rooney yarageze iwe mu rugo bamukinguriye igipangu

Rooney muri ako gace ahafite inzu ya miliyoni esheshatu z’ama-pound abanamo n’umuryango we, afite umugore witwa Coleen babyaranye gatatu ndetse kuri ubu bakaba bitegura uwa kane kuko atwite. Imfura yabo yitwa Kai, igakurikirwa na Klay ndetse n’uwitwa Kit.
Uyu mukinnyi watawe muri yombi akekwaho gutwara yasinze yaherukaga gusezera burundu gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza afitemo amateka yo kuba uwatsinze ibitego byinshi mu mateka ya ruhago yayo. Yaherukaga kongera gusinya muri Everton yakuriyemo nyuma y’imyaka 13 ari muri Manchester United.
2,802 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply