APR FC yahaye abafana bayo ibyishimo bya Noheli n’Ubunani itsinda Rayon Sports ibitego 2,Ubuyobozi bw’iyi kipe busaba imbabazi abafana
— December 22, 2019
Please enter banners and links.

Kuri Stade Nkuru y’u Rwanda, Amahoro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 umukino wa nyuma w’ikiciro cya mbere cya Shampiyona ya 2019-2020 APR FC yatsinze mukeba wayo Rayon sports ibitego 2-0.
APR FC yahaye abafana bayo ibyishimo bya Noheli n’Ubunani nyuma yo kubatsindira mukeba wabo Rayon Sports aho byagaragaye ko APR iri ku rwego rwo hejuru cyane kurusha Rayon Sports kuko APR yahawe ikarita itukura basigara mu kibuga ari abakinnyi 10 ariko iranga iratsinda. Perezida wa Rayon Sports yasabye abafana gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo no mu mikino yo kwishyura kuko bigishoboka ko Rayon Sports yakongera gutwara Shampiyona nk’uko yabikoze mu mwaka ushize w’imikino.
Ati “Mwatubaye hafi imikino 15 ishize ni iby’agaciro, ndabasaba ko mutuba hafi indi mikino 15 isigaye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye by’ikipe. Twatakaje umukino ariko ntitwatakaje Shampiyona, mureke dukorere hamwe, byose birashoboka.’’
Rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong, na we yasabye imbabazi abafana bitewe n’umusaruro we na bagenzi be batanze kuri uyu mukino batsinzwemo na APR FC, abizeza kugaruka mu nzira zo gutsinda vuba bidatinze.



APR FC

Rayon Sports FC




Abatoza ba Rayon Sports

Abakinnyi ba APR bishimira igitego bari batsinze
Ati ‘’Nkanguwe n’agahinda ndetse ndababaye. Birashoboka uko twitwaye ejo bidakwiye. Ku bihumbi byose by’abafana byari byaje kudushyigikira ejo hashize, turabakunda mwese kandi turizera ko mutazadutererana, mugakomeza gushyikira iyi kipe idasanzwe.’’
“Tuzakomeza guhangana kandi turizera ko tuzongera kwegukana igikombe uyu mwaka. Nta bafana nabonye bashyigikira ikipe yabo nk’aba Gikundiro. Turabakunda kandi tuzagaruka mu bihe byacu vuba! Ubururu hamwe kandi iteka ryose mu mitima yacu. Tugendere mu cyizere, atari ibyo tureba.’’
Wabaye umukino wa kabiri Rayon Sports yatakaje muri iyi mikino ibanza, nyuma y’uwa Sunrise FC yatsinzwe ku munsi wa gatanu wa Shampiyona.
Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki ya 5 Mutarama 2019, yakira Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona.
3,543 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply